Vestine waciwe akaguru n'ibisasu byatewe mu Rwanda biturutse muri Congo aratabaza
Niyigena vestine, utuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Nyange mu Mudugutu wa Nyabutaka ho mu kagari ka Ninda waciwe akaguru n’ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda atewe impungenge n’ubuzima bwe bw’ejo hazaza.
Uyu mubyeyi w’umwana umwe yahuye n’uruva gusenya ubwo Ibisasu bya rutura byaturikaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikagwa ku butaka bw’u Rwanda, byasenye amazu ndetse bikomeretsa n’abaturage, gusa we bimutera ubumuga bwo gutakaza rumwe mu ngingo ze kuko byamukomerekeje kugera ubwo aciwe akaguru.
Vestina yemeza ko akimara guhura n’ibyo byago yitaweho n’inzego za Leta zamufashije kwivuza byuzuye no guhabwa inkunga yamugobotse mu gihe yari arembeye kwa muganga.
Icyakora Kuri ubu, ahangayikishijwe n’ubuzima bwe bw’ejo hazaza n’umuryango we.
Impungenge z’ubuzima bw’ahazaza Vestine azishingira ku kuba ubufasha yahawe butaramba kandi akaba atarahawe n’insimburangingo yemerewe no kubakirwa ahegereye umuhanda byajya bimufasha kwivuza no kujya mu rugo byoroshye, dore ko aho atuye ubu ari mu bibuye bitakorohereza ubuzima bwe.
Ibi byiyongera ku kizere yamaze gutakarizwa n’inzego za leta zamaze ku mukurira inzira ku murima ko nta bundi bufasha bwihariye azongera guhabwa.
Mbere akiri muzima afite amaguru yombi, vestina yari Umudamu ubasha kwita ku nshingano z’urugo rwe by’uzuye mu buryo bw’imibereho. Icyakora ngo siko bikimeze kuko ubu nyine yamugaye.
Kuri we asanga yaratereranywe mu buryo bwo gufashwa kubaho birambye nk’umuntu wahuye n’ibyago atikururiye ,agasaba leta n’abagiraneza kumutekerezaho byibura agahabwa ubufasha burambye.
Igiteye impungenge kurushaho, ngo nuko ubuzima abayemo bwatangiye kugira ingaruka ku mibanire ye n’umugabo we, usigaye ugaragara nk’utazabasha kwihanganira uburwayi bwe igihe kirekire. Akibaza aho azerekera n’uko bizamera mu gihe azaba amaze kumuta.
Tariki ya 23 Gicurasi 2022, nibwo bisasu byarashwe biturutse muri Congo, bikomeretsa bamwe mu Banyarwanda barimo n’uyu Vestine waciwe akaguru ndetse binangiza ibikorwa binyuranye birimo n’isoko rya Kinigi.
Nyuma y’ibi bisasu, Igisirikare cy’u Rwanda cyahise gisaba itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere (EJVM/The Expanded Joint Verification Mechanism) gukora iperereza ryihuse kuri ibi bisasu byarashwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).