RDC yavuze ko FDLR iharanira impinduramatwara bityo ukaba udakwiye kugereranywa na M23 bita umutwe w'iterabwoba

RDC yavuze ko FDLR iharanira impinduramatwara bityo ukaba udakwiye kugereranywa na M23 bita umutwe w'iterabwoba

  • Leta ya DRC ivuga ko Umutwe wa FDLR ari umutwe uharanira impinduramatwara

Feb 18,2023

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yise umutwe wa FDLR, ko ugizwe n’abantu baharanira impinduramatwara, ibintu bihabanye n’ibyo umuryango mpuzamahanga wemeje ko ari umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru wa Al Jazeera, Marc Lamont Hill, wamubajije ku mikoranire y’igisirikare cya leta n’umutwe wa FDLR.

Raporo y’Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yagiye hanze muri Kamena 2022 yashyize ahabona imikoranire y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe irimo FDLR ndetse ko yakomeje kuyiha intwaro.

Muyaya yavuze ko ibyo ari ibihuha, asobanura ko iyo FDLR igihugu cye gishinjwa gukorana nacyo, ari umutwe wishe Abanye-Congo ndetse na Ambasaderi w’u Butaliyani.

Ati “Aba bantu ba FDLR twabarwanyije guhera mu 1996 n’ubu turacyabarwanya kuko ari ikibazo ku mutekano w’abaturage ba Congo. Ikibabaje, mu myaka ishize bari mu bishe Ambasaderi w’u Butaliyani. Ntabwo rero twakorana n’abo bantu bitwa FDLR.”

Umunyamakuru yakomeje abaza Muyaya niba ibivugwa na Loni n’izindi raporo ari ibihuha, biza kurangira yinyuzemo avuga ko FDLR ari umutwe uharanira impinduramatwara, iby’uko ukora ubwicanyi abivamo.

Ati “Ibintu bigomba gusobanuka. Ntabwo wagereranya M23 ishyigikiwe n’u Rwanda n’abaharanira impinduramatwara nka FDLR.”

Perezida Tshisekedi ubwo yari i Bujumbura mu nama yari yatumijwe na Perezida Ndayishimiye, yabwiye abakuru b’ibihugu bagenzi be, ko FDLR ari “abantu bakunda igihugu”.

Raporo y’Itsinda ry’impuguke ivuga ko ku wa 8 na 9 Gicurasi 2022, imwe mu mitwe yitwaje intwaro yahuriye muri Pinga, agace gaherereye hagati ya teritwari za Walikale na Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, maze birema ihuriro.

Iryo huriro ngo ryagombaga kwemeza aho iyi mitwe ikwiye guhagarara mu biganiro bya Nairobi bagiranaga na Guverinoma ya RDC.

Bitandukanye n’ibyari byakoranyije iyi mitwe, imyanzuro ngo yaje gufatanya guhangana na M23.

Iyo nama yari yahuje imitwe ya Nduma Défense du Congo-Rénové (NDC-R) iyoborwa na Guidon Mwisa Shimiray; Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS) uyoborwa na Janvier Karairi Buingo; CMC/FDP iyoborwa na Dominique Ndaruhutse alias Domi; na Nyatura-Abazungu (Alliance des Forces pour la Défense du Peuple - ANCDH/AFDP) uyoborwa na Jean-Marie Bonane.

Raporo ikomeza iti "Nubwo batagaragara ku nyandikomvugo y’inama ya Pinga, Itsinda ryahawe amakuru ko Colonel Silencieux wa FDLR na Colonel Potifaro wa FDLR bari bahari.”

“Iyo nama ya Pinga yanitabiriwe na Colonel Salomon Tokolonga wa wa FARDC (3411th regiment), ushinzwe ibikorwa n’ubutasi bwa gisirikare."

Muri iyo nama ngo hafatiwe imyanzuro ibiri ikomeye. Ko iyi mitwe yemeranyije kuba ihagaritse kugabanaho ibitero, ndetse bakarema ihuriro, bagahuza imbaraga na FARDC "mu guhangana na M23 hamwe n’abayifasha."

Icyo gihe ngo hemeranyijwe gushyira hamwe abarwanyi 600 bo gutera FARDC ingabo mu bitungu, mu gikorwa bise icyo "kwirwanaho."

Raporo ikomeza iti "Kuba Colonel Tokolonga wa FARDC yari mu nama byasesengurwa nko kuba bamwe mu bayobozi muri FARDC bashyigikiye iri huriro ry’imitwe yitwaje intwaro no kwemeza ubufatanye bwa bamwe mu basirikare ba FARDC n’iri huriro."

Uyu Colonel Tokolonga yahoze ari umuyobozi wa Mai Mai.

Ikindi gihamya cy’imikoranire ya Leta ya Congo n’umutwe wa FDLR ni inama iherutse kubera i Goma muri Serena Hotel yahuje Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe, n’abayobozi bakuru b’imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

Tshiwewe yari i Goma guhera tariki 10 Mutarama kugera ku ya 15 uko kwezi. Mu bari bitabiriye iyo nama, hari harimo n’abayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR.

IVOMO: IGIHE