Akamaro ko kurya Watermelon ku mubiri w'umuntu
Impamvu ukwiriye kurya watermelon kenshi
Ibyiza byo kurya watermelon
Usanga abantu benshi iyo bagiye kurya Watermelon bakuramo imbuto bakazijugunya gusa siko byagakwiye kugenda kuko imbuto za Watermelon zifite umumaro mwinshi ku buzima bwa muntu.
1. Kongera imikorere myiza y’umutima
Kubera manyesiyumu iboneka muri izi mbuto za watermelon, ifasha umutima gukomeza gutera neza no gutembereza amaraso ku muvuduko ukwiriye. Zifitemo ubushobozi bwo gufasha gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri (antioxidants), kurinda ububyimbirwe no kongera imiyoboro y’amaraso, bityo agatembera neza.
Utu tubuto kandi ni isoko nziza y’ikinyabutabire cyitwa citrulline, ubushakashatsi bwagaragaje ko gifasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso mu miyoboro y’amaraso, bityo bikaba byafasha kwirinda indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).
Zinc ibonekamo igira uruhare runini mu gutuma umutima ukora neza kuko igira uruhare mu kuringaniza uburyo kalisiyumu ikora mu turemangingo tw’umutima. Iyo kalisiyumu ibaye nyinshi bitera umutima gukora nabi.
2. Kongerera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri
Imbuto za watermelon zikungahaye cyane ku butare n’indi myunyungugu kimwe na vitamin B zitandukanye byongera ubudahangarwa.
3. Gufasha ubwonko gukora neza
Manyesiyumu ibonekamo ifasha mu kwibuka cyane, ifasha kandi mu kurinda kwibagirwa bigenda biza uko umuntu asaza.
Ubwonko cyane cyane agace kitwa hippocampus (gashinzwe ibijyanye no kwibuka) bukenera urugero ruri hejuru rwa zinc. Iyi zinc ushobora kuyibonera muri izi mbuto
4. Gukomeza umusatsi
Imbuto za watermelon zifasha mu gukomeza umusatsi no kurinda umusatsi gucika.
5. Zifasha mu kurwanya diyabete
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko imbuto za watermelon zigira uruhare mu ibikwa rya glycogen (igira uruhare mu kugena isukari itembera mu maraso), bityo zikaba zaba nk’umuti wa diyabete, kuko zinafasha kugabanya isukari mu maraso ku barwaye indwara ya diyabete.
Abahanga kandi bakomeza bavuga ko zinc iboneka muri izi mbuto igira uruhare runini mu kuringaniza isukari mu maraso.
6. Gusukura uruhu no kurwongerera ubuhehere
Watermelon ubwayo izwiho kugira amazi menshi kandi ahagije, aya mazi afasha uruhu gukomeza korohera no gukora neza. Imbuto za watermelon zongerera uruhu kugaragara neza no kurinda ibiheri mu maso.
Imyunyungugu ibonekamo cyane cyane manyesiyumu igira uruhare runini mu kurinda indwara zitandukanye z’uruhu, gukanyarara ndetse n’iminkanyari.
7. Zifasha kurinda gusaza cyane
Imbuto za watermelon zirimo imyunyungugu ifasha mu ikorwa rya proteyine zigira uruhare mu kwigabanya k’uturemangingo, kwiyuburura no gukora utundi dushya.
Manyesiyumu ibonekamo kandi ifasha mu kugabanya umuvuduko uturemangingo dusazaho, bityo bikarinda gusaza imburagihe.
Kurya izi mbuto nkuko tumaze kubibona bifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu. Mu kuzirya, ni byiza kuzihekenya neza kugira ngo umubiri ubone intungamubiri zihagije. Hari igihe usanga zitandukanye mu mabara; izisa umweru ziba zitarera neza, naho iz’umukara nizo ziba zeze neza kandi zikize cyane ku ntungamubiri.