Aricuza cyane nyuma yo kwibagisha amabere n'ibindi bice by'umubiri we. Reba ibintu bibabaje birimo kumubaho
Aricuza kuba yaribagishije agamije kugira imiterere idasanzwe
Umunyamideli Mary Magdalene uherutse guturika ibere aricuza amahitamo mabi yagize yo kwibagisha bimwe mu bice bye by’umubiri kugira ngo agaragare nk’umugore udasanzwe ariko bikaba biri kumugiraho ingaruka.
Mu butumwa yasangije ku rubuga rwa Instagram, umunyamideli Mary Magdalene ukoresha amazina ya @1800leavemaryalone yavuze uburyo arambiwe guhora abagwa ibice by’umubiri, nyuma yo gushaka kugaragara nk’umugore udasanzwe.
Umunyamideli Mary Magdalene yahishuye ko yicuza kuba yaribagishije ngo ahinduze ibice by’umubiri we Magdalene yagize ati "Maze kurambirwa ubu buryo bwo kubaho, nifuza ko ntari kuba narabikoze, ntabwo byari bikwiriye umwanya, amafaranga no guhangayika umubiri wanjye utazigera uvamo."
Yakomeje agira ati "Ndashaka kubaho mu buzima busanzwe ubu ariko ntibishoboka kandi sindi gutera impuhwe, ibi nabikoze ku bwanjye, gusa ndifuza gusangiza abantu bifuza kujya kwibagisha ngo bahinduke mu buryo budasanzwe, kuko muzahura n’ibibazo amaherezo.. Ntabwo bikwiriye."
Mu bundi butumwa Magdalene yasangije yagize ati "Iyo mbonye kwibagisha mu buryo budasanzwe ubu, nibuka ibintu bibi n’ibihe biteye ubwoba, niyo mpamvu ntagikunze iyi sura ya ’Bimbo’ kuri njye bisigaye biri kure yo kuba byari ukwishimisha n’ibintu nkunze, ahubwo kubagwa byabaye inzozi mbi."
Yongeyeho ati "Ku bw’amahirwe, amabere yanjye mato n’imyanya y’ibanga biracyasa neza... sinzabereka ibisubizo mu gihe kugeza merewe neza, irindi bagwa nakorewe ryari gusubiza mu buryo igice kimwe k’ikibuno, kikaba ari nacyo kibazo ndi kugira... nzababwira byinshi igihe nikigera."
Mary Magdalene kuri ubu ufite imyaka 26, yatangiye kwibagisha ibice by’umubiri we ubwo yari afite imyaka 18, ndetse avuga ko kwihinduza umubiri, kwishora mu busambanyi no kunywa inzoga, yabikoze mu buryo bwo kwiyaka Se w’umupasiteri wamushyiragaho amategeko akomeye.