RDC igiye kugura drone kabuhariwe 9 mu Bushinwa kugirango yivune M23

RDC igiye kugura drone kabuhariwe 9 mu Bushinwa kugirango yivune M23

Feb 21,2023

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC ,kigiye kugura Drones zigera ku icyenda mu Bushinwa kugira ngo kibashe guhangana n’umutwe wa M23 ,ukomeje kwigarurira uduce twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ikinyamakuru Africa Intelligence kiravuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kwemeza igurwa rya Drones icyenda mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 Rainbow ,ndetse ko mu minsi mike iri imbere zizaba zamaze kugera ku rugamba mu Burasirazuba bwa DRC mu rwego rwo guhagarika umuvuduko wa M23.

Ikindi kandi ngo iki gihugu kirashaka guha akazi abasirikare b’abanya Romania kugira ngo bafashe mu ikoreshwa ry’izi ndege zitagira abapilote.

Iki kinyamakuru, gikomeza kivuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwasanze gutsinda M23 bisaba izindi mbaraga , ndetse ko bwamaze kwemeranya n’Ubushinwa ku igurwa ry’izi Drones.

Africa Intelligence ikomeza ivuga ko imijyi ya Goma na Bukavu , ariyo izifashishwa nk’ibirindiro bikuru by’izi Drones,ngo kuko ariyo yegeranye n’u Rwanda bashinja gutera inkunga M23 ndetse bakemeza ko ariho uyu mutwe utera uturutse.

Cyongeyeho ko imyiteguro yo gutegura aho zizajya zihagurukira n’ibindi bintu nkenerwa kugira ngo zibashe gutangira urugamba ,irimbanyije mu mujyi wa Goma na Bukavu.

Izi drones, ngo zifite ubushobozi bwo gukora ubutasi no kugaba ibitero ku mwanzi zikoresheje za misile.

DRC kandi,ngo irateganya kuzana Abanya Romania bagomba gutoza abazakoresha izi Drones ndetse ko iki gihugu cyamaze kwishyura ikiciro cya mbere cy’Amadorali y’Amerika avuye kuri Banki nkuru ya DRC ajya kuri konte za Equity Bank.

Kugeza ubu ariko, Ubuyobozi bukuru bwa FARDC ntiburemeze iby’iyi nkuru .

Mu gihe FARDC yabasha kubona izi Drones, zaba ziyongeye ku zindi ndege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 iheruka gukura mu Burusiya mu mpera z’umwaka ushize mu rwego rwo guhangana na M23.

DRC ikomoje gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya M23 ndetse amakuru aturuka i Kinshasa, akavuga ko Perezida Tshisekedi yamaze kurahira avuga ko azakoresha ubushobozi bwose igihugu cye gifite kugirango abashe gutsinda M23.

ku rundi ruhande ,Umutwe wa M23 uvuga ko nta ntwaro na zimwe zawutera ubwoba ndetse ko udateze gusubira inyuma utaragera ku ntego zawo kugeza igihe Ubutegetsi bwa DRC buzemera ibiganiro .