Uburusiya bwavuye mu masezerano y'intwaro kirimbuzi bwari bufitanye na USA
Prezida w’Uburusiya, Vladimir Poutine kuri uyu wa kabiri yahagaritse amasezerano yari yarumviknye n’ Amerika ajyanye n’ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.
Ibi byatumye Perezida wa Amerika Joe Biden ahita atangaza ko Uburusiya butazigera butsinda muri Ukraine.
Mu ijambo yabwiye abene gihugu be, Perezida Poutine yashinje abanyaburayi n’ Amerika kuba ari bo batuma iyo ntambara irushaho kuba mbi.
Ni mu gihe hasigaye imisi ibiri gusa, mbere y’uko umwaka urangira atangije icyo yise ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine.
Uyu mugabo yiyemeje ko Uburusiya buzakomeza kurwana kugera bugeze ku ntumbero nyamukuru bwihaye.
Perezida Poutine yavuze ko ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bushaka kubusiba ku ikarita y’isi burundu binyuze mu bihano bubufatira, icyakora ngo ntacyo bizageraho.
Amasezerano yo mu 2010 kuri nikereyeri hagati ya Amerika n’Uburusiya niyo yonyine yari agisigaye hagati y’ibi bihugu bibiri rutura mu bitwaro by’ubumara bwa bwa nikereyeri.nubwo byakunze gushinjanya kutayubahiriza.
Minisiteri wa Amerika w’ububanyi n’amahanga , Antony Blinken yavuze ko iyo ngingo y’Uburusiya ibabaje ariko kandi ko Amerika igifite ishyaka ryo kuganira kuri icyo kibazo.
N’ubwo bimeze bityo ariko, Minisiteri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergey Lavlov yavuze ko Uburusiya buzakomeza kubaha ibikubiye muri ayo masezerano mu gihe gisigaye cyo kuyubahiriza.