Abagabo: Dore ibiribwa ukwiye kwirinda niba ushaka kujya utera akabariro neza
Ibiribwa bitera umugabo kudatera akabariro neza
Ibiribwa bibangamira igikorwa cy'akabariro
Isukari nyinshi ndetse n’amavuta mu mubiri ntabwo ari byiza ku buzima bw’ikiremwamuntu, kuko itera umubyibuho ukabije, kuko iyo uriye ubu bwoko bw’ibiribwa uba uzamura ibipimo bya Glucose mu maraso nkuko abahanga mu by’ubuzima babivuga, ari nabyo biviramo umuntu kunanirwa vuba, gutera akabariro igihe gito.
Reba urutonde rukurikira rw’ibiribwa ukwiye kugabanya kurya niba ushaka kuzanjya ukora imibonano mpuzabitsina neza.
1. Ikinyobwa cya Fanta
Hagaritsa kuzajya unywa Fanta nyinshi noneho akarusho Fanta ikonje ugomba kuyibagirwa,abantu benshi bibwira ko Fanta ikonje itera ubuzima bwiza ariko ni ukwibeshya cyane,abahanga mu by’ubuzima bavuga ko Fanta ikonje itera itera umubyibuho kandi ukagira ingaruka ku mutima yo kwandura irwara z’ibyuririzi kandi igatera n’indwara ya Diabete.
Bityo aho kunywa Fanta nakugira inama yo kuzanjya winywera amazi, kandi niba udakunda amazi byibura ugafata ya Fanta maze ukayifungura n’amazi cyangwa na Barafu.
2.Ifiriti y’ibirayi
Uku ni ukuri,igaragara neza ndetse iranaryoha ariko ntabwo ari nziza ku buzima bw’umuntu, niba wumva ushaka umubyibuho ukabije ndetse no gucika integer mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina,wagumya ukirira ifiriti,mwumve neza ko ibiryo byose bitera umubyibuho ko byangiza n’imibonano mpuzabitsina kuko ibi biribwa ngo bituma intanga ziba amazi.
Aho kurya ifiriti y’ibirayi wakwirira ifiriti y’ibijumba kuko ibijumba bifite ibintu byinshi by’inyungu ku buzima bwa muntu kuko bifasha amaraso kugira isukari iri ku gipimo cyiza,ibijumba bifite isukari karemano.
3. Kuvanga ibyo kunywa bifite isukali
Kunywa ibisindisha byinshi ntabwo ari byiza,noneho bikaba bibi kurushaho iyo ufashe ibinyobwa bigizwe n’isukari by’ubwoko butandanye, kuvanga ibinyobwa by’isukari by’ubwoko butandukanye bituma uko bwije nuko bukeye ubifata ugenda ucika intege ku buryo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ucika intege.
4. Amakaroni
Biroroshye kugira ngo ureke kuzanjya urya amakaroni yonyine, kuko nkuko abahanga babivuga bavuga ko amakaroni yongera isukari mu maraso nuko akagenda akabyara ibinure bizagutera umubyibuho ukabije kandi umubyibuho ukabije icyo umaze ku muntu ni ukumuca intege ndetse ukamutera n’umunaniro,niba ushaka gukomeza kurya amakaroni gerageza ujye uyarya ariko nurangiza ufate na Salade wakoze irimo Venegere ihagije kugira ngo igufashe ku kurinda uwo mubyibuho wa Makaloni ndetse ugomba no kuyarisha Isosi y’inyanya.
5. Biscuits
Biscuit ni kimwe mu biribwa bya mbere bitera umubyibuho ukabije wawundi uzakubangamira no mu mihumekere yawe,niba wumva utasiba biscuit ku ifunguro ryawe rya mu gitondo basi njya ugerageza uyishyireho Marigarine nuko ufate n’umureti hanyuma ubishyire mu mukati ibi bizagufasha kukurinda uwo mubyibuho,kuko umubyibuho ntabwo ari mwiza mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.
NB:Mu bindi bintu bitera umubyibuho ni nka Shu Flere,avoka,isamake,inyama z’inkoko n’amagi
Ubu bukaba ari ubucukumbuzi twakoze twifashishije urubuga rwa Google