Uburyo bworoshye bufasha umugabo kongera intanga ze n'amahirwe yo kubyara
Uko umugabo yakongera amasohoro ye
Ibintu byafasha umugabo kwirinda ubugumba
Ibyo umugabo yakora akagira intanga zihagije
Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, bwagaragaje ko intanga ngabo zigenda zigabanuka ku Isi kuva mu myaka 50 ishize, ahanini bitewe n’iterambere ririmo inganda n’ihinduka ry’ikirere.
Ubwo bushakashatsi bushyira mu majwi ubushyuhe bukomeje kwiyongera n’ubuvuzi bunanura imitsi hakoreshejwe ubushyuhe(Sauna) mu bitera intanga ngabo gukendera ku Isi, nk’uko urubuga Modern Mom rubitangaza.
OMS yagize iti “ Kuva mu myaka 50 ishize, byagaragaye ko intanga ngabo zagabanutse cyane kubera ubushyuhe bwinshi abagabo bahura nabwo, nko mu nganda, mu modoka batwara igihe kirekire, za sawuna,…”.
OMS ivuga ko muri iki gihe urugo 1/10 ruhura n’ikibazo cyo gutinda kubyara kubera impamvu zishobora guturuka ku mugabo cyangwa umugore ; mu gihe 90% by’ubugumba bw’abagabo buterwa no kutagira amasohoro ahagije.
Impuguke mu by’ubuzima zihamya ko hari abagabo benshi basigaye bakenera kongera amasohoro kugira ngo bibongerere amahirwe yo kubyara, n’umunezero mu gutera akabariro.
Urubuga Ask Men ruvuga ko “ Amasohoro menshi agaragaza ko umugabo afite imisemburo y’abagabo (testosterone) ihagije, ndetse n’ubushobozi bwo gutera inda budasubirwaho.”
Umugabo agira ububasha bwo kurema umwana iyo afite nibura miliyoni imwe y’intanga ngabo muri mililitiro imwe y’amasohoro.
Ayo masohoro ashobora kugabanuka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ubushyuhe, umunaniro, ibitekerezo byinshi, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kubangamira amabya n’ibindi.
Ibifasha umugabo kongera amasohoro
1. Irinde kubangamira amabya yawe
Hari impamvu iki gice cy’umubiri cyaremewe hanze y’ibindi kandi kibaba gikenera ubwisanzure. Iyo amabya yagize ubushyuhe bwinshi ntabasha gukora amasohoro ahagije.
Ugomba kuyarinda ubushyuhe bwinshi (mu nganda, mu modoka cyane ahegereye moteri, sawuna, gukaraba amazi ashyushye,…), kwirinda kurarana imyambaro y’imbere kugira ngo ibice bikora amasohoro bitabangamirwa no kwirinda kwambara imyenda y’imbere iguhambiriye cyane.
Ikindi, irinde kwambara imyenda ikomeye, ndetse byaba byiza wirinze kwambara ikariso twakwita ‘mpande eshatu’ (keretse mu gihe ugiye gukora siporo) ahubwo ukambara imwe ijya kuba nk’agakabutura izwi ku izina rya ‘boxer’ kuko ariyo itanga umudendezo”.
2. Ruhuka, nywa inzoga nke
Indi nama ku bagabo ni ukuruhuka no guhindura ibitekerezo, kunywa inzoga nkeya no kwirinda itabi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.
3. Kora siporo
Hari kandi gukora siporo zitagamije kunaniza umubiri : “ Siporo ni nziza kuko ituma habaho ikwirakwizwa ry’imisemburo ya ‘testosterone’ mu mubiri kandi iyi misemburo ni yo ifasha mu ikorwa ry’amasohoro.
Siporo nyinshi nayo ituma habaho indi misemburo yitwa ‘adrenal steroid’ ituma habaho igabanuka rya ‘testosterone’. Gutwara igare na moto igihe kinini na byo ni ibyo kwirinda”.
Na none umubyibuho ukabije ni uwo kwirinda, umugabo akihatira kwivuza kare mu gihe arwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu n’izindi.
4. Rya indyo yuzuye
Kugira ngo amasohoro yiyongere, umugabo akwiye kurya indyo yiganjemo ifite amavuta make, ibikungahaye muri poroteyine, imboga, n’ibinyampeke.
Ikindi kigarukwaho ni ubunyobwa, amazi menshi , ikawa, ibiribwa bitukura (nk’inyanya mbisi, inkeri, beterave,…), avoka, imineke, inyama z’inka, urusenda…
Hiyongeraho ‘Chocolat yijimye.
Ikunze gutangwa ku munsi w’abakundanye wizihizwa ku ya 14 Gashyantare, ikaba ikungahaye ku binyabutabire byo mu bwoko bwa L-Arginine HCL bizwiho kongera imisemburo ya testosterone na oestrogene ku bagabo.
Iyi misemburo yombi itera ubushake bwo gutera akabariro.