Dore amakosa 3 abantu bakora barwanya ibiheri byo mu maso bikabasigira ibibazo bikomeye

Dore amakosa 3 abantu bakora barwanya ibiheri byo mu maso bikabasigira ibibazo bikomeye

  • Ibintu utagomba gusiga mu maso wivura ibiheri

  • Ibibi byo gukoresha umuti woza amenyo wivura ibiheri byo mu maso

Feb 26,2023

Hari ibintu abantu benshi bakunze gukora bibwira ko bari kuvura ibiheri mu maso, gusa bigasiga ingaruka mbi ku ruhu nyuma yo kubikora. Bimwe muri ibyo bintu ni ibi bikurikita:

1. Umuti wo koza amenyo

Hari abantu bamwe barwara ibiheri bagahita bishyiraho umuti woza amenyo ngo bikire cyane cyane ku biheri binini. Kuri bamwe birakira bikanuma vuba ariko kuko umuti woza amenyo utagenewe gukoreshwa ku ruhu, haba harimo ibiwugize byinshi byangiriza uruhu.

Ni ingenzi rero gukoresha uburyo bundi nko gukubaho tungurusumu kurusha kwimenyereza ko uzajya wisiga umuti wagenewe koza amenyo.

2. Amazi ashyushye

Gushyira amazi ashyushye ku ruhu rwo mu maso ni bibi kuko ashobora gutuma uruhu rubura amazi rukumirana. Ibyo bitandukanye no kwiyuka ukoresheje amazi ashyushye kuko byo bizibura utwenge tw’uruhu.

3. Amavuta yagenewe gusigwa ahandi

Mu maso yagomba kugira amavuta yaho yihariye ajyanye n’imiterere y’uruhu rwaho. Si byiza kuba wafata amavuta yagenwe intoki n’ibirenge ngo uyasige mu maso ushaka ko naho horoha. Uruhu rwo ku birenge ruba rutandukanye cyane n’uwo mu maso. Ntabwo rero bigamba gukoresha amavuta amwe mu gukemura ikibazo runaka.

Ibi byombi uko ari bitatu bikunze gukoreshwa n’abatari bake bashaka kwivura ibiheri mu maso kandi hakaba hari bamwe bikiza, gusa bisigira ingaruka mbi uruhu rwo mu maso. Rero ukwiye kwitwararika ugakoresha amavuta yabugenewe mu maso.