Umubare w'abanyarwanda wiyongereyeho miliyoni 2.7 - Ibyavuye mu ibarura rusange ry'abaturage
Umubare w'abanyarwanda wamenyekanye
Hatangajwe imibare y’ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe umwaka ushize, igaragaza ko umubare w’Abanyarwanda wiyongereyeho miliyoni 2,7 mu myaka icumi ishize, aho igitsinagore ari bo benshi ugeraranyije n’igitsinagabo.
Iyi mibare yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, igaragaza ko mu mwaka wa 2022 ubwo hakorwaga iri barura rusange, Abanyarwanda bangana na 13 246 394 bavuye kuri miliyoni 10,5 bo muri 2012.
Ni ukuvuga ko Abanyarwanda biyongereyeho miliyoni 2,7 mu myaka 10 ishize na bwo icyo gihe bari biyongereyeho miliyoni 2 kuko bari miliyoni 10,5 mu gihe muri 2002 bari miliyoni 8,1.
Mu banyarwanda miliyoni 13,2 babaruwe, abenshi ni abagore bangana na 51.5%, mu gihe Abagabo ari 48.5%.
Iri zamuka rihuzwa n’uburyo butandukanye bwagabanyije umubare w’abana bavuka, kuko umugore umwe ashobora kubyara ku mpuzandengo y’abana 3,6, bavuye kuri 4,0 mu 2012, 5,9 mu 2002, 6,9 mu 1991 na 8,6 mu 1978.
Muri iyo mibare, nibura umugore wo mu cyaro ufite hagati y’imyaka 16-49 ashobora kubyara abana ku mpuzandengo ya 3,8, uwo mu mujyi bikaba impuzadengo y’abana 3,2.
Aba baturage bose bahurira mu ngo 3,312,743, aho nibura rumwe rugizwe n‘impuzandengo y’abantu bane. Harebwe ku mirimo abanyarwanda bakora, ingo miliyoni 2,2 (69%) zitunzwe n’ubuhinzi.
Bihura n’uko Abanyarwanda 72,1% batuye mu byaro, naho 27,9% batuye mu mijyi.
Muri aba baturage bose, Intara y’Iburasirazuba niyo ifitemo benshi, 3,563,145 bangana na 26,9%, Intara y’Amajyepfo ifitemo 3,002,699 bangana na 22,7%, Intara y’Iburengerazuba ifitemo 2,896,484 bangana na 21,9%, Intara y’Amajyaruguru ifitemo 2,038,511 bangana na 15,4%, naho Umujyi wa Kigali ufitemo 1,745,555 bangana na 13,2%.
Ikindi iri barura ryagaragaje, ni uko umubare w’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 wagabanyutse, uva kuri 70,3 mu 2012 ugera kuri 65,3% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 54.3%.
Naho abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 bavuye kuri 53,4% mu 2012 bagera kuri 56,0% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 61,4%.
Ivomo:IGIHE