Uwegukanye Tour Du Rwanda yavuze ibanga yakoresheje ndetse n'icyo agiye gukora

Uwegukanye Tour Du Rwanda yavuze ibanga yakoresheje ndetse n'icyo agiye gukora

  • Henok Mulueberhan yavuze ko agiye gukora cyane kugirango azegukane Tour du Rwanda y'umwaka utaha

Feb 27,2023

Umunya Eritrea Henok Mulueberhan ari mu bakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku magare bishimye cyane ku isi nyuma yo kwegukana irushanwa rikomeye kurusha ayandi muri Afurika rya Tour du Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 23 yabwiye abanyamakuru ko ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2023 ariwo ’munsi mwiza kurusha iyindi yose mu buzima bwe’ kuko yatwaye irushanwa ry’inzozi ze.

Yagize ati "Uyu niwo munsi mwiza kurusha iyindi yose mu buzima bwanjye. Nahoranye inzozi zo kuzatwara Tour du Rwanda kuko ariryo rushanwa rikomeye kurusha ayandi muri Afurika.

Iki kizahora ari igihe cyanjye cyiza mu mwuga wanjye kuko nabashije kwerekana ko nabasha gutsinda amarushanwa akomeye."

Henok Mulueberhan ukinira ikipe ya Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yatwaye Tour du Rwanda yakinwaga ku nshuro ya 15, nyuma yo gukoresha amasaha 58 n’iminota 28 n’isegonda rimwe. Irushanwa ryose ryareshyaga n’ibirometero 1,054.6.

Uyu musore kandi yatwaye uduce tubiri turimo n’akanyuma kasorejwe ku i Rebero kakitabirwa na nyakubahwa Perezida Kagame.

Abajijwe icyamufashije kwegukana iri rushanwa ryari rikomeye cyane uyu mwaka yagize ati "Uku kwitwara neza ngukesha abakinnyi bagenzi banjye ndetse n’imyitozo ikomeye nakoze, amarushanwa ndetse n’ubunararibonye nkesha ikipe yanjye mu myaka ishize. Ntabwo birangiriye aha, ngomba gukora cyane mu irushanwa ry’umwaka utaha kuko bizaba ari urugendo rurerure kugira ngo nisubize igikombe."

Uyu yongeyeho ko ari icyubahiro kuba yabashije kugera kuri ibi bigwi cyane ko byasabye imbaraga kugira ngo yisubize umwenda w’umuhondo nyuma yo kuwutakaza.

Abakinnyi ba mbere:

1. MULUEBERHAN Henok (GBF) 28h58’01’’

2. CALZONI Walter (Q36) 28h58’01’’

3. LECERF William (SQD) 28h58’02’’

4. DE LA PARTE Victor (TEN) 28h58’05’’

5. MAIN Kent (RSA) 28h58’34’’

14. MUHOZA Eric (Bike Aid) 29h06’31”