Ruhango: Umugabo yataye umugore we anamusigira ibaruwa itangaje
Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kabagari haravugwa inkuru y’umugabo wafashe icyemezo cyo gusiga umugore we, amusigira ibaruwa y’ibirego bitandukanye byatumye afata iki cyemezo birimo kuba atakimusasira ntanamuraze ndetse ngo ntanamuvugishe.
Muri iyi baruwa itangira uyu mugabo avuga ko “umugore yananiye ngo yabonye musaza we”, ubwo yagaruka ku cyatumye amuta, yagize ati “Umuntu ntandaza, umuntu ntajya ansasira, umuntu ntituvugana.”
Yakomeje agira ati “None ndananiwe mpisemo kumuha ububasha bwo kubana n’abo ashaka.”
Rurangirwa Alexis uyobora Akagari ka Remera yemeje ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwamenye aya makuru, ndetse bukabyinjiramo baje gusanga aba basanzwe bafitanye amakimbirane.
Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo n’umugore we “bari bamaze iminsi ibiri batararana nk’umugore n’umugabo.”
Gitifu Rurangirwa uvuga ko uyu mugabo bahise bajya kumushakisha bakamusanga mu kandi Kagari, yavuze ko aya makimbirane yo muri uyu muryango ashingiye ku businzi bw’uyu mugabo kuko asanzwe anywa inzoga agasinda bikabije.
Uyu mugabo basanze mu kandi Kagari bakamusubiza mu rugo, yabonetse nyuma yuko umugore we yiyambaje inzego azibwira ko umugabo we yabuze kuko ubwo yamaraga kwandika ruriya rwandiko yahise akizwa n’amaguru akabura.
Abaturanyi b’uyu muryango kandi bavuga ko kubera ubusinzi bw’uyu mugabo, hari n’impungenge ko ashobora kuzafata icyemezo gikomeye akaba yaniyambura ubuzima.
Src: Radiotv10