Abasore: Dore ibintu wakora bigatuma umukobwa mukundana akwimariramo wese
Ibintu wakora bigatuma umukobwa mukundana akwirukaho
Ibintu bituma umukobwa akunda umusore akamwimariramo
Ibyo wakorera umukobwa ukunda akagukunda birenze urugero
1. Vuga make umwumve kurushaho
Igihe muri kumwe gerageza kumutega amatwi kandi umwereke ko ushimishijwe cyane no kumva ibyo avuga. Injira mu kiganiro, umubaze ibibazo, kandi ujye umubwira amagambo amutera imbaraga.
Ibi bizatuma agabanya kukwishisha, kuko umuntu wese aba akeneye umuntu umutega amatwi igihe afite ibibazo kandi akamukomeza. Ikibabaje ni uko kubona umuntu nk'uyu bigora cyane ni yo mpamvu ugomba kumubera uyu muntu yisanzuraho.
Ntukigere umuca mu ijambo jya ureka avuge arangize. Uko urushaho kumutega amatwi ni ko urushaho gusobanukirwa ibimushimisha.
2. Mwirengagizeho gato
Kwirengagiza umuntu ukunda biragora. Ni ko gutamira isukari ariko ukirinda kuyinyunguta. Gusa uzatungurwa n'uko kumwirengagizaho gato bizatuma akwirukaho.
N'ubwo hari igihe bidakora, iyo bikoze ushobora gutungurwa cyane. kwirangagiza umukunzi wawe gato binaba byiza iyo uyu mukunzi wawe asa n'utakikwitaho cyane, nko kukwitaba umuhamagaye, kukwandikira cyangwa gusubiza ubutumwa...
Gukomeza kumwirukaho bituma agufata nk'umufana we aho kuba umukunzi we.
3. Mutere ishyari
Hagarika kumuvugisha uko wari usanzwe ubikora maze utangire kuvugisha abandi bakobwa. Nubona ahindutse, uburyo avuga, amagambo akoresha n'ibindi,.. uzamenye yagize agashyari.
Ibi ugomba kubyitondera cyane kuko bishobora gutuma mushyamirana cyane netse mukaba mwanatandukana.
4. Murebe mu maso igihe muvugana
Uko murebana bishobora gutuma harekurwa umusemburo wa oxytocine uzwi nk'umusemburo w'urukundo.
5. Kora ku munwa igihe muri kuvugana
Kwikora ku munwa ukoresheshe urutoki ni rimwe mu mabanga ashobora gutuma umugore atangira kugutekerezaho cyane kuko bituma areba iminwa yawe.
6. Ambara neza
7. Musetse kenshi
8. Igirire ikizere
9. Horana agatwenge
Ubushakashatsi bwaragaje ko guseka kenshi bituma umuntu agaragara nk'ukiri muto, akagira uruhu rutoshye mbese bituma umuntu agira uburanga budasanzwe mu maso.
10. Korera amafaranga menshi
Abagore kenshi bakunda abagabo bafite amafaranga menshi. Korera amafaranga menshi numara kuyagwiza uzabona impinduka ikomeye mu bijyanye n'uko abakobwa muhura bakwitwaraho.