Abasore: Dore amakosa akomeye ugomba kwirinda igihe utereta umukobwa ukoresheje ubutumwa bugufi
Mu bintu bibabaza, ni ukugira amahirwe yo kubona numero y’ umukobwa/umudamu mwahuye bwa mbere akagukunda ariko gahoro gahoro ukajya ubona agenda akureka ukurikije agaciro aha message zawe.
Mu gihe ibi bikubayeho, reka kurenganya umukobwa ngo arakwanga, ahubwo emera ko utazi gutereta ahubwo ufate amasomo!
Muri iyi nkuru, twaguteguriye amakosa 7 utagomba gukora igihe uteretesha ubutumwa bugufi.
1. Reka kwiringira ko kuba umukobwa/umugore utereta yasubiza ubutumwa bwawe bivuze ko yagukunze ngo bitume umuhata message z’urudaca, mbese ngo uvugishwe amangambure. Mwandikire gusa ubutumwa bufite injyana.
2. Reka kwibeshya ko kuba umukobw/umugore aguhaye numero ye bivuga ko yifuza ko muzongera guhura. Ni inshingano zawe kuzamukurikirana ukoresheje ubutumwa bugufi bwuzuye ubwenge aho kuzura ibibazo nkibyo mu iperereza cyangwa mukizamini cy’akazi!!
3. Gira akantu k’umwihariko. Kubera ko umukobwa/umugore ashobora kugira abantu benshi bamutereta (cyane cyane iyo ari mwiza), gira akantu wihariye mubutumwa umwandikira kuburyo akibusoma amenya ko ari ubwawe ataranareba izina!!
4. Wikoresha message nk'uburyo bw’ibiganiro birambuye. Menya ko ubutumwa bugufi ari inshamake y’ibiganiro wifuza kuzagirana n’umukobwa/umugore utereta. Rasa kuntego gusa ubundi umubwire utuntu dusekeje n’utundi twatuma arushaho kwifuza kuzahura nawe.
5. Gusaba guhura n’ umukobwa/umugore utereta kandi mutaramenyerana byirinde, kuko bishobora gutuma ahita aguhakanira. Ibi bishobora guterwa n'uko yibaza uko azaganiriza umuntu atazi neza (ibyo ukunda, ibyo wanga,….)
6. Kwizera ibitangaza birenze mu guhura bwa mbere si byiza. Ahubwo niba wagize amahirwe yogusohokana nawe bwa mbere, iyemeze kudahita umugaragariza ibyo umutekerezaho byose akokanya, ahubwo umusezeranye impano z’ubutaha. Bizatuma yemera komuzongera gusohokana.
7. Ntukigere werereka umukobwa/umugore utereta amarangamutima yose umufitiye ukoresheje message, ahubwo uzamutungure mwahuye umushimagize, umubwire ko wamwishimiye n’ibindi. Uramenye ariko utazabikoreshwa no gutinya ko yagusiga kuko ntamuntu kamara ubaho!