Dore amafunguro ugomba kwirinda gufata nijoro kuko agira ingaruka mbi ku mubiri

Dore amafunguro ugomba kwirinda gufata nijoro kuko agira ingaruka mbi ku mubiri

Mar 17,2023

Buri gihe ni byiza kurya ifunguro ry’umugoroba, kandi ukirinda ibintu by’amavuta, ibikungahaye ku ntungamubiri zitera imbaraga mu gihe uri kurya kugira ngo ugire ijoro ryiza.

Imibiri wacu yitwara mu buryo butandukanye mu gutunganya ibiryo twariye mu ijoro kandi ibi bishobora kutugiraho ingaruka zo kubura ibitotsi. Byongeye kandi, ibiryo bifata igihe cyo kunozwa (igifu kibisya) mu joro. Ku bw’ibyo, ibyo uhitamo kurya ukwiye kubyitwararika.

Ibiryo ugomba kwirinda kurya ku ifunguro ry’umugoroba:

1. Ibiryo byiganjemo ibinure

Mu gihe cyo kurya ifunguro ry’umugoroba, ugomba kwirinda ibiryo birimo amavuta menshi kuko igifu kibisya igihe kinini ndetse kandi bigira uruhare mu bubiko bw’amavuta mu mubiri.

2. Ibiryo bikaranze

Ibiryo bikaranze cyane nk’amafiriti ndetse n’amandazi, bigomba no kwirindwa kuko bishobora gutuma aside yiyongera mu mubiri kandi bigatinda mu gifu.

3. Ibiryo birimo ibinyamisogwe

Irinde ibiryo byose birimo ibinyamisogwe nk’ibishyimbo n’amashaza, cyane niba urwaye diyabete. Iyo ubiriye nijoro bishobora gutuma ugira isukari nyinshi mu maraso ndetse n’umusemburo wa insuline ukiyongera, no gutuma ibiro byiyongera.

4. Ibiryo birimo ibirungo

Irinde ibiryo birimo ibirungo, cyane ku barwayi bafite ibibazo byo mu nda n’ibibazo by’umutima. Kurya ibiryo birimo ibirungo nijoro bishobora gutera akaga gakomeye, nko kuribwa mu gifu ubuvuzi no kwiyongera kwa aside itera impumuro mbi mu kanwa.

5. Ibitera imbaraga

Ibiryo bitera imbaraga nk’ibijumba, imyumbati, amateke, ndetse n’ibindi, ni ubwoko bw’amafunguro bugira isukari ihita ijya mu maraso ku buryo bwihuse. Ndetse kandi bitinda mu gifu, bigatuma uwabiriye abura amahwemo igihe aryamye.

Muri rusange, ukwiye kwirinda gutegura amafunguro yose aryohereye, bigira ingaruka no kubana bato kuko bashobora gukuka amenyo. Na none, nka shokora zirimo kafeyine nkeya zishobora kukuviramo guhungabana cyangwa kugorwa no kubona ibitotsi.

Ifunguro ry’umugoroba risanzwe rifitanye isano no kongera ibiro hamwe n’isukari nyinshi mu maraso kuko ububiko bw’isukari bukora mu ijoro kandi nta mbaraga uri gutakaza.

Kurya amafunguro mbere yo kuryama bifite izindi ngaruka z’ubuzima nk’umubyibuho ukabije, indwara z’umutima, na diyabete.

Ibi ni bimwe mu byakusanyijwe na Healthshots, isoza itanga inama zo kwirinda kurya ibyo biryo kandi bakirinda no kurya batinze.

Ugomba kurya ifunguro ryoroheje, ugomba kurya mbere y’amasaha make y’uko kuryama kandi ntugomba na rimwe gusiba ifunguro ryawe.