Abadepite benshi b'Ubufaransa bategujwe ko bazacibwa imitwe
Abadepite benshi b'Ubufaransa bakiriye ubutumwa bwinshi bubabwira ko baracibwa imitwe nibaramuka bashyigikiye gahunda ya Perezida Emmanuel Macron yo kuzamura imyaka yo gutanga ikiruhuko cy’izabukuru.
Polisi yavuze ko ubutumwa bw’iterabwoba amagana bwohererejwe abadepite bitegura gutora mu Nteko ishinga amategeko i Paris.
Ibi bije nyuma y’icyemezo cya Perezida Macron cyo kuzamura imyaka y’ikiruhuko cy’izabukuru ikava kuri 62 ikagera kuri 64, cyateje imyigaragambyo ikaze mu Bufaransa.
Depite Agnes Evren akaba na visi-perezida w’ishyaka rya Repubulika, yavuze ko ’yakiriye ubutumwa bwinshi bw’iterabwoba’ buvuga ko bazamwica bamuciye umutwe nk’uko byakorewe Umwami Louis XVI n’umwamikazi Marie Antoinette mu gihe cy’iterabwoba ryakurikiye impinduramatwara y’Abafaransa mu 1789.
Yanditse kuri Twitter ati: ’Izi ntagondwa zanze ibiganiro mpaka - ntabwo zubaha abo badahuje muri politiki kandi ziteguye kwigana iterabwoba.’
Uwo mu ishyaka ry’aba Repubulika, Frederique Meunier yongeyeho ati: ’Ni nk’aho bashaka kuduca umutwe.’
Mu ijoro ryo ku cyumweru,wari umunsi wa kane w’imyigaragambyo mibi mu Bufaransa nyuma y’icyemezo Perezida Macron yagejeje ku nteko ishinga amategeko ku wa kane ushize.
Abigaragambya bazengurutse mu mihanda yo mu mijyi minini irimo Paris, batwika amashusho ya Perezida na ba minisitiri mbere yuko abapolisi bahagera babatera ibyuka bijyana mu maso banabakubita inkoni.