Afurika y'Epfo: Uwari ushinzwe kugenzura ruswa mu butegetsi yishwe arashwe

Afurika y'Epfo: Uwari ushinzwe kugenzura ruswa mu butegetsi yishwe arashwe

Mar 20,2023

Umucungamutungo ukomeye muri Afurika y’Epfo wari unashinzwe kugenzura ruswa iremereye yavugwaga mu bategetsi bakomeye yarashwe arapfa we n’umuhungu we.

Bwana Cloete Murray w’imyaka 50, ushinzwe kugenzura kompanyi n’ibigo bitandukanye wagenzuraga Bosasa,kompanyi izwi cyane mu bijyanye no guha serivisi amagereza aho bivugwa ko yatanze ruswa nyinshi cyane kugira ngo itsindira amasoko.

Uyu kandi ngo yari ashinzwe kugenzura ibigo bikomeye bifite aho bihuriye n’abakire bazwi cyane b’abahinde, Gupta brothers,bashinjwa ibirego byinshi bya ruswa muri Afurika y’Epfo.

Polisi ivuga ko kwicwa kwa Bwana Murray gufite aho guhuriye n’iperereza yakoraga kuri ruswa yashinjwaga abakomeye.

Uyu yarashwe n’abicanyi batazwi ubwo yari atwaye imodoka mu mujyi wa Johannesburg ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka 28, Thomas,wari umujyanama mu by’amategeko.

Aba barashwe kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize aho uyu muhungu yahise agwa aho mu gihe Bwana Murray yapfiriye mu bitaro nyuma.

Aba bombi bari mu modoka y’umweru ya Toyota Prado berekeza mu rugo rwabo i Pretoria.

Afurika y'Epfo: Uwagenzuraga ruswa muri Leta yishwe

Uyu yagenzuraga kompanyi ya Bosasa,kompanyi ya leta yari ishinzwe ibijyanye na serivisi z’imfungwa.

Iyi kompanyi yashinjwaga gutanga ruswa ku rwego rwo hejuru mu bagize guverinoma n’abanyapolitiki bakomeye mu gihe cy’imyaka icyenda ku butegetsi bwa Jacob Zuma, kuva 2009 kugeza 2018.