Uko wakwikorera umuti w'Inkorora, ibicurane no kubabara mu muhogo

Uko wakwikorera umuti w'Inkorora, ibicurane no kubabara mu muhogo

Mar 21,2023

Uko wakwikorera umuti w'Inkorora, ibicurane no kubabara mu muhogo bikunze kuzahaza benshi ukoresheje ibintu usanzwe ukoresha mu rugo.

Igihe ufite kimwe muri ibi bintu tuvuze haruguru ushobora kwikorera umuti mu buryo bworoshye ukoresheje Tangawizi, amazi n'indimu. Bishobotse wakongeramo na Gaperi byangwa imihuhu.

Uko wakwikorera umuti w'inkorora n'ibicurane ukoresheje tangawizi

Tangawizi

Uko wakwikorera umuti wo kubabara mu muhogo ukoresheje indimu

Indimu

Bitegurwa gute?

Fata amazi nk'ibikombe 3

1. shyiramo Tangawizi warapye(Kurapa) cyangwa wasekuye mbese nk'uko usanzwe ubigenza ukora icyayi cya Tangawizi

2. Katiramo indimu 1 utiriwe ukuraho ibishishwa

2. Canira bibire ubundi uyungurure ushyire muri telemusi niba uyifite niba ntayo shyira mu icupa ryiza(nk'icupa ry'amazi) upfundikire.

Uko unywa umuti

Jya unywa uru ruvange gatatu ku munsi usomaho nibura intama 2 cyangwa 3.

Ikitonderwa: Niba ushobora kubona ibibabi bya Gaperi cyangwa Imihuhu, ushobora gushyiramo ibibabi nka 5 muri rwa ruvange mbere y'uko uruteka.

Gaperi cyangwa imihuhu utubuto twuzuye intungamubiri – Umuti Health

Gaperi cyangwa Imihuhu

Igihe umaze iminsi 3 ubona nta gihinduka ni byiza kujya kwa muganga kugirango uvurwe neza.