Dore ibimenyetso byakwereka ko utwite cyangwa wasamye mbere y'uko ujya kwa Muganga
Ushobora kuba umaze igihe wifuza kubyara cg se ukaba utwite utabiteganyije, kubimenya hakiri kare bikunze kugorana cg bikabera urujijo bamwe. Gusa hari bimwe mu bimenyetso byakwereka ko utwite na mbere y'uko ukoresha uburyo bwo kwa muganga wipima cyangwa wipimisha.
Ese ndatwite?
Iki ni ikibazo abagore n’abakobwa bakunze kwibaza kenshi mu buzima bwabo iyo bamaze igihe batarabona imihango kandi barakoze imibonano.
Niba warakoze imibonano none igihe wakaboneyeho imihango kikaba kirenzeho icyumweru no kuzamura; ushobora kuba utwite. Gusa kubura imihango sibyo byonyine byakwereka ko waba utwite.
Dore ibimenyetso byakwereka ko utwite cyangwa ushobora kuba utwite
1. Kubona amaraso: ushobora gutangira kuva amaraso macye mu gihe utwite, bikunze kuboneka akenshi hagati y’iminsi 8 na 12 nyuma ya ovulation. Aya maraso aba aterwa n’igi (intangangabo yahuye n’intangangore) ryagiye gufata muri nyababyeyi.
1. Amabere arabyimba ndetse ukumva aremereye ku buryo nk’iyo wunamye wumva ameze nk’agiye gutakara. Ibi biterwa nuko imisemburo mu mubiri wawe iba iri kwiyongera
2. Ururenda ruriyongera. Si ukwiyongera gusa ahubwo runaba umweru cyane gusa ntiruba runuka cg ngo rurenduke.
3. Kuremererwa umutwe. Ibi birangwa no kumva isereri ndetse kuri bamwe yumva ameze nk’ugiye kugwa ku buryo kwicara aribyo bituma yumva amerewe neza.
4. Guhurwa. Nubwo ubusanzwe ibi biboneka guhera ku cyumweru cya 7, kuri bamwe batangira guhurwa no mu cyumweru cya 2. Aha ibiryo bimwe na bimwe wanakundaga wumva biguhumurira nabi.
5. Kunyaragura no gusuragura kenshi. Nibyo koko ku nda ikiri nto unyara kenshi ndetse n’imisuzi ikaba yakiyongera
6. Isesemi no kuruka mu gitondo nicyo kimenyetso gituma abenshi bahita bemeza ko utwite
7. Umunaniro. Uyu munaniro udasanzwe ujyana no gucika umugongo nacyo ni ikimenyetso; kunanirwa nta n’ikintu wakoze
8. Ibara ry’igitsina rirahinduka. Nubwo abenshi tuzi ko cyirabura nyamara burya iyo wasamuye imiyoboro yaho y’amaraso; ijyana amaraso menshi imbere, iyo witegereje neza ubona hasa n’umutuku wijimye.
Niba rero warakoze imibonano idakingiye ukaba udaheruka imihango; nubona bimwe mu bimenyetso tuvuze haruguru uzihutire kwipimisha kuko USHOBORA KUBA UTWITE.
Uburyo ushobora kumenya ko utwite, harimo gukoresha test de grossesse.