Dore bimwe mu bibazo ubaza umukobwa cyangwa umugore akaba yahita akwanga
Niba hari ikintu kimwe abagabo benshi bakwiye kwiga mu buzima, ni uko rimwe na rimwe ari byiza kutabaza umugore cyangwa umukobwa ibibazo byose bibajemo. Hari ibibazo ubaza umukobwa agahita akwanga
Kugira ngo byumvikane neza, ntabwo tukubwira ngo uceceke buri gihe, gusa hari ibibazo ugomba kubaza abagore, ndetse n’ibyo ukwiye kwitondera kuko hari igihe umubaza ikibazo runaka, we agatekereza ibihabanye n’ibyo umwitezeho.
Dore bimwe mu bibazo udakwiye kubaza umugore cyangwa umukobwa
1. Ese nshobora kugusoma?
Mbere na mbere, hari inzira nyinshi zo kugaragariza umukobwa ko ushaka kumusoma utabivugishije umunwa (uzamura ikiganza kumusaya kandi umukura umusatsi wamugiye mu maso. Niba agusubije inyuma gato agukoraho, umenya ko yaguhakaniye).
Icya kabiri, gusaba umugore ko umusoma, biba byoroshye ko yaguhakanira, rero ubundi buryo bwiza ni uko wamwengera ukamureba mu maso, ugafunga amaso, ukamwegereza umunwa, iyo atabishaka nabwo agusunika inyuma.
2. Nzi ko ufite umukunzi, ariko dushobora kuba inshuti?
Niba mu by’ukuri ushaka kuba inshuti ye, ntabwo ukwiye kubimubaza. Iyo umubajije akwereka ko adashaka guca inyuma inshuti ye uzi.
Ukwiye kumwigiraho inshuti, buri gikorwa cyose kimubayeho ukamwereka ko uba umuri hafi.
3. Ufite imyaka ingahe?
Ibi ntabwo ari ikibazo kibi cyo kubaza umugore usa nk’uri munsi y’imyaka 25-27, mu gihe cyose umuruta.
Ariko uramutse ubajije ugeze mu myaka 30-40 iki kibazo, ashobora gukeka ko ushaka kumunegura ko akuze. Byaba byiza utegereje kugeza igihe mumenyanye neza.
4. Ese ko udasama(gutwita)?
Iyo ubajije iki kibazo, hari igihe ushobora kukibaza umuntu wabwiwe na muganga ko adateganya kubyara, bityo ukaba wamusubiza muri ako gahinda.
Inzira nziza yo gukemura ibi? Ushobora kuzana ikiganiro kivuga ku bijyanye no kubyara abana b’ejo hazaza. Uko murushaho kuzuzanya ahera, aho akagusangiza ibye byose.
5. Ese uracyari isugi?
Musore wanjye niba udashaka gukubitwa iki kibazo cyibagirwe. Ese biratanga ikihe gisobanuro nusanga yarabikoze mbere cyangwa atarabikoze? Ibi byakwangiriza ubuzima bireke. Ndetse kandi biragoye kumva umukobwa avuga ko atakiri isugi.
6. Umuvandimwe wawe (w’umukobwa) ni mwiza?
Iki ni ikibazo gishobora guteza akaga ku mukobwa wifuza ko inshuti ye y’umuhungu yaba iye wenyine ku giti cye. Iyo umubajije rero ko ushaka kumenya ubwiza bw’umuvandimwe we, yumva ko uri umushurashuzi.
7. Waba uri mu gihe cy’imihango?
Iki ni ikibazo iyo ukubahjije umukobwa, mu bitekerezo bye, yumva ko ushaka ko mwakora imibonano.
Ibi ni bimwe mu byakusanyijwe na Theadultman.com.