Dore umwami wishwe nabi kurusha abandi bose ku isi n'uko byagenze
Licinius Valeriean, Umwami w’Abami wa Roma, ni we mwami wishwe nabi mu mateka y’Isi nyuma y’uko afatiwe ku rugamba n’Abaperisi bakamusuka umushongi wa zahabu mu kanwa.
Mu kinyejana cya gatatu nyuma y’ivuka rya Yezu, ubwo Ubwami bwa Roma bwari mu bushorishori bw’ubuhangange bwabwo, bwagambiriye kwigarurira ibice byose bari bazi. Icyo gihe byabasunikiye mu ntambara n’Ubwami butavogerwaga bw’Abaperesi.
Mu mwaka wa 260, Umwami Valerianus yahuriye mu ntambara n’Umwami w’Abaperesi, Shāpūr I, mu rugamba rwa Edessa, aha ni ho Shāpūr yacakiye Valerian mu biganza bye.
Akimara kumufata, yamugize umucara we, amutesha agaciro ku rwego rwo hejuru. Shāpūr yahagararaga ku mwami Valerian agiye kurira ifarashi, bakamuzirika ku ifarashi ikagenda imukurura ndetse bakamutegeka kugenda amoka nk’imbwa, byose biherekejwe n’inkoni.
Abaturage ba Roma ntibiyumvishaga uburyo Umwami yemeye kumanika amaboko bakamujyana bunyago. Bati "Byibura iyo yiyahura aho gufatwa." Bumvise ari ukubakoza isoni, ntibashyiramo imbaraga kujya kumubohoza.
Ku rundi ruhande, Umwami Shāpūr I na we yakomeje gushaka igihano gihambaye yaha Umwami wa Roma ku buryo Abaromani bashya ubwoba ntibazongere kumushotora. Yasanze agomba kumusuka umushongi wa zahabu mukanwa.
Mu mwaka w’260, Shāpūr I yategetse ko bacanira zahabu ikagera kuri dogere selesiyusi 1064, aho iba itangiye kuba umushongi. Yahise avuga ko bamwasamura bakayimusuka mu kanwa.
Icyo wamenya ni uko zahabu iyo yacaniriwe kuri kino kigero, iyo isutswe ku kintu, icyo isutsweho kiba ivu cyangwa kikivangana na yo. Mu masegonda icumi, icyo yasutsweho kiba cyabaye icyuma.
Mu bugome nk’ubu Umwami Shāpūr yakoze, bwahererekanyijwe ibinyejana byose kugera magingo aya, bavuga ko uyu ari we mwami wapfuye nabi.
Shāpūr I, n’ubundi yari yarivuganye abandi bami babiri ba Roma mu ntambara zabahanganishije. Saha izi muri Irani, hari ibishushanyo bigaragaza Umwami Valerian apfukamye imbere ya Shāpūr I.