Yari yakatiwe gufungwa imyaka 241 aza kurekurwa amazemo 27. Dore ibitangaje byamubayeho n'ibyamutunguye ageze hanze

Yari yakatiwe gufungwa imyaka 241 aza kurekurwa amazemo 27. Dore ibitangaje byamubayeho n'ibyamutunguye ageze hanze

Mar 21,2023

Ubwo Bobby Bostic yasohoka muri gereza mu Ugushyingo umwaka ushize, amaze imyaka 27 afunze kuri 241 yakatiwe, yasanze ibintu byinshi bidasanzwe.

Kuva kuri ‘écouteurs’ zidafite imigozi (“kuki abantu bagenda bivugisha?”), kugera ku mashini umuntu yiherezaho icyo kunywa (“ucishaho ikiganza amazi agasohoka?”), isi yarahindutse cyane ugereranyije n’Ukuboza (12) mu 1995.

Ariko ibidasanzwe kurusha ibindi byose ni abantu.

Bobby w’imyaka 44 ati: “Ni uburyo bavuga neza, ugereranyije no muri gereza. Urinjira mu iguriro bati ‘Nyakubahwa, nagufasha?’, muri gereza, nta kindi uretse gutukwa no gusagarirwa.”

Aracyamenyera kubazwa ngo “Yewe, umeze ute?” aho kubwirwa ngo “We sha, ntunyegere”.

Ati: “Hano hanze ni ibyiza gusa. Abantu baraseka. Abana bato bakagupepera. Ni ukuvuga ngo iki ni cyo ubuzima ari cyo. Ibi ni ko ibintu bikwiye kumera.”

Birashoboka ko bigoye kumenyera, nyuma y’imyaka 27 ufungiye mu bantu biganjemo ab’urugomo n’inabi baterwa na byinshi.

Bobby ati: “Oya, kuko imbere muri wowe buri gihe uba ushaka bwa bumuntu. Uba ushaka guhura n’ubumuntu nanone…ni bwo buzima. Ni bwo bwiza. Ni byo byiza byo kuba umuntu.”

Nyuma yo kumara hafi amajoro 10,000 mu kazu afungirwamo, ijoro ryo ku wa 11 Ugushyingo ryari irya nyuma aho. Ariko ntiyasinziriye, yaraye atekereza ku bwisanzure.

Yaraye kandi afunga utwangushye. Ibyo yari ahafite yabisigiye abandi bafungwa, agumana ikintu kimwe. Imashini ye yandika, ifite inkuru nyinshi n’urwibutso rukomeye ku buryo atari kuyisiga inyuma.

Bucyeye, yagiye kureba aho bandika amatangazo y’ibijyanye n’ibyumba bafungirwamo. Imbere y’izina rye hari handitse ngo: yarekuwe.

Ati: “Nari ntarabyemera kugeza mbonye ayo magambo. Nyasomye, byari nko kumva indirimbo nziza muri roho.”

Yahise ahindura imyenda, yambara ikositimu yahisemo gusohoka mu nzu y’imbohe yambaye. Nyuma y’imyaka 27 mu mwambaro w’ikijuju w’abafungwa.

Ati: “Byari bisobanuye igice gishya mu buzima bwanjye.”

Mu myaka 25 yari ishize, umucamanza Evelyn Baker yabwiye Bobby Bostic ko “uzapfira muri gereza”. Ariko icyo gihe, saa 7:30 z’igitondo cyo mu Gushyingo, Bobby yasohotse muri gereza ari umugabo widegembya, ikositimu ye n’inseko byari bicyeye nk’izuba ryo muri leta ya Missouri, muri Amerika.

Asohotse, hanze hari umugore waje kumuhobera. Izina rye ni umucamanza Evelyn Baker.

Urugendo rwashojwe no guhoberana hanze ya gereza rwatangiye mu Kuboza mu 1995, umunsi muremure w’ibiyobyabwenge mu mujyi wa St Louis.

Nyuma yo kunywa inzoga ya gin, no gutumura urumogi, Bobby Bostic wari ufite imyaka 16 n’inshuti ye Donald Hutson bafashe imbunda bajya kwiba ahatandukanye.

Bibye itsinda ritanga impano za Noheli ku bakene. Banarashe amasasu (nubwo ntawe bahamije, ku bw’amahirwe). Bambuye umugore imodoka bamutunze imbunda.

Bobby bamuhaye amahirwe yo koroherezwa niyemera icyaha, arimo gufungwa imyaka 30 irimo amahirwe yo gusaba kurekurwa atarangije igihano mu gihe yitwaye neza. Ibyo yarabyanze ngo aburane. Birumvikana ko yahamwe n’ibyaha.

Umucamanza Evelyn Baker amukatira ibihano by’uruhererekane ku byaha 17, yose hamwe iba imyaka 241 yo gufungwa.

Mugenzi we Hutson we yemeye ya mahirwe, yemera ibyaha, akatirwa gufungwa imyaka 30.

Bwa mbere ubwo BBC yaganiraga na Bobby mu 2018, yari afite udushashi tw’icyizere. Mu 2010, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko abana badakwiye gukatirwa gufungwa burundu nta mahirwe yo kuzarekurwa mu gihe ibyaha byabo bitarimo ubwicanyi. Mu 2016, byemejwe ko icyo cyemezo kigomba no kureba ku bakatiwe mbere bakiri abana, na Bobby arimo.

Ariko leta ya Missouri ntabwo yashakaga kurekura Bobby. Yavugaga ko we atakatiwe gufungwa burundu – ko yakatiwe ibihano bitandukanye ku byaha byinshi, byabereye rimwe.

Iyi leta yanavugaga ko afite amahirwe yo kurekurwa “ageze mu myaka y’izabukuru cyane”.

Muri Mata (4) mu 2018, hashize ukwezi agiranye ikiganiro na BBC, Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwanze ubujurire bwa Bobby. Ntirwavuze impamvu.

Bobby ati: “Abantu benshi icyo gihe bahita barekera aho. Iyo bakwangiye, nta kindi kiba gisigaye.”

Ariko Bobby ntiyacitse intege. Yasubiye mu bitabo bye – ibyanditswe na Napoleon Hill ni byo akunda cyane – no ku mashini ye yandika. Icyizere kiguma muri we, akandika ibaruwa imwe nyuma y’indi.

Impinduka nshya mu itegeko rya Missouri ni yo yahaye Bobby andi mahirwe yo kurekurwa ku bakatiwe ibihano birebire bakiri abana.

Ariko kugeza tariki 14 Gicurasi(5) 2021 – umunsi wa nyuma inteko ya Missouri yateranyeho – iryo tegeko ryari ritaremezwa.

Ati: “Sinari mfite ukwemera kwinshi. Ubusanzwe, iyo ritemejwe muri Mutarama(1) cyangwa Gashyantare(2), nta mahirwe ko riba rikigize aho rijya.”

Nuko Bobby yakira ubutumwa bw’inshuti bandikiranaga.

Ati: “Gereza yatangiye kureka tukareba emails. Umuntu anyoherereza email y’inkuru y’ikinyamakuru Missouri Independent, imbwira ko rya tegeko ryatambutse…byari igitangaza. Naribajije nti ‘ese koko bigiye kuba?’ Guverineri w’iyi leta azarisinya?”

Uwo Guverineri, Mike Parson, yaje kurisinya. Ku bw’iryo tegeko Bobby, n’izindi mfungwa amagana bagize amahirwe yo gusaba barekurwa batarangije ibihano. Bobby yahawe kumvwa mu Gushyingo 2021.

Ati: “Ariko sinari nzi icyo nakwitega, inteko y’abacamanza ujya gusaba kurekurwa ntabwo buri gihe itegeka ko bakurekura.”

Mu kubumva hano, ufunze yemererwa umuntu umwe wo kumwunganira. Bobby Bostic yari azi uwo abisaba – wa mucamanza wamubwiye ko azagwa muri gereza.

Evelyn Baker – mu 1983 wabaye umugore wa mbere w’umwirabura wabaye umucamanza muri leta ya Missouri – mu 2010 yatangiye kwibaza ku gihano yahaye Bobby, hari hashize imyaka ibiri agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ubwo yarimo asoma itandukaniro hagati y’ubwonko bw’abana batarageza imyaka 20 n’abantu bakuru.

Mu myaka 25 yamaze ari umucamanza, iki ni cyo gihano yicuza yakatiye umuntu.

Muri Gashyantare 2018, yanditse inkuru mu kinyamakuru Washington Post, yita igihano yakatiye Bobby “ikidakwiye”. Hashize ukwezi, yavuganye na BBC, asubiramo ubwo butumwa.

Ni iki yavuze mu gusaba kurekurwa?

Yabwiye BBC ati: “Bobby yari umwana w’imyaka 16 ubwo namufataga nk’umuntu mukuru byuzuye, ibintu bitari byo.

“Naje kuba inshuti na mushiki wa Bobby. Nagiye musura kuva ari muri gereza y’ingimbi kugeza akuze akaba umuntu mukuru. Yarakuze.”

Kimwe na Evelyn Baker, umwe mu bagiriwe nabi na Bobby muri bwa bujura bwo mu 1995, na we yanditse ibaruwa ishyigikira ubusabe bwa Bobby.

Mu bufasha bw’aba bombi, ubusabe bwa Bobby bwaremewe.

Bivuze ko nyuma y’umwaka umwe ubusabe bwa Bobby bwumviswe, umuntu yahobereye kuri wa munsi mu gitondo cy’Ugushyingo yari umugabo widegembya.

Umucamanza Evelyn ati: “Iyo nza kubasha guhindura ibi, nari kuba narabikoze.

“Byari nka Noheli, Umwaka Mushya, iminsi mikuru yose ihujwe muri umwe. Nahise ntangira kurira. Bobby yari arekuwe.”

Nyuma yo guhura n’umucamanza Baker, abamushyigikiye, inshuti, n’abavandimwe, Bobby yagiye kurya ifunguro rya mbere ryo hanze ya gereza hanze kuva mu 1995. Kuko yavuye ku nyama mu myaka 24 yari ishize, yafashe icyo kurya bita Taco. Ariko hari ikibazo.

Ati: “Nagiye mu modoka nduka rya funguro ryose. Iyo uvuye muri gereza, uba utaragenda ku muhanda mu modoka mu myaka 27. Hari ukuruka kuva ku muvuduko, ni cyo nagize.”

Amaze kumera neza, yagiye ku rugo rwa mushiki we muri St Louis, umujyi yakuriyemo. Uwo munsi, avuga ko abantu barenga 400 baje kumuramutsa.

Ati: “Batonze umurongo hanze, ndaza ndabaramutsa bose…ijoro ryose naryo naraye nkanuye buracya.”

Gusa hanze ho ntabwo byari ibirori gusa gusa. Hari ibindi byinshi yabonye bimusiga.

Bobby na mushiki we bayobora ikigo cyo kugira neza, Dear Mama, gitanga ibiryo, n’ibikinisho ku miryango ikennye muri St Louis (bakitiriye nyina wapfuye Diane, “wahaye byinshi abantu nubwo twari dufite bicye”, nk’uko Bobby abivuga).

Buri ku wa kane kandi ajya kuri gereza y’abakiri bato y’uyu mujyi kwigisha kwandika, kandi yizeye gukora ibirenze. Ariko uwo ni umurimo w’ubukorerabushake.

Avana amafaranga mu kugurisha ibitabo – afite birindwi kuri Amazon, byose yandikiye kuri ya mashini ye ya kera yo kwandika – andi akayavana mu gutanga ibiganiro. Bikamufasha gukodesha inzu y’icyumba kimwe no kwishyura ibyo akenera.

Ati: “Ubu ndarwana no kwibeshaho.”

Yizeye ko hari ubwo azabona akazi gahoraho mu bikorwa rusange, cyangwa mu bikorwa bifasha urubyiruko, kandi hari aho yasabye akazi. Gusa nubwo kubona ifaranga bimugoye, ntibigabanya ubushake bwe n’ibikorwa byo gushima.

Ati: “Hari ibyo nkirwana na byo, ariko ubuzima hano hanze ni bwiza buri munsi. Njya muri ‘frigo’ nkareba ibintu bitandukanye nshobora guhitamo. Nkaryama mu rwogero – ibyo ntabashije gukora mu myaka 27! Ibi byose simbifata nk’ibisanzwe, nta na kimwe.”

Bobby rero afite andi mahirwe y’ubuzima, kandi arayishimiye. Ariko wa wundi bakoranye ibyaha mu Kuboza 1995 ntayo afite.

Donald Hutson – wahisemo kwemera ibyaha agakatirwa imyaka 30 – yaguye muri gereza muri Nzeri (9) mu 2018. Raporo y’abaganga yemeje ko yazize kurangwa n’ibiyobyabwenge. Amezi icyenda nyuma y’urupfu rwe yashoboraga gusaba kurekurwa atararangiza igihano.

 

BBC