Dore impamvu 4 z'ingenzi udakwiye kogosha ngo umareho burundu insya(umusatsi ukikije ibice by'ibanga) zawe
Ibibi byo kogosha ukamaraho insya zawe
Akamaro k'insya ku mubiri w'umuntu
Wari uzi ko guharangura umusatsi ukikije ibice byawe by'ibanga bishobora kukugiraho ingaruka mbi cyane? N'ubwo abantu beshi batabyumva ariko ni ukuri.
Uyu musatsi uri muyo abantu bakunda kogosha kenshi cyane kurusha iyindi. Uyu muco ukomoka mu bihugu bya Misiri n'ubugereki ukaba warakorwaga cyane cyane n'abagore bicuruza nk'ikimenyetso cy'isuku ndetse n'umuhamagaro wabo.
Kutamenya n'ubujiji ni bimwe mu bituma abantu bashobora gukora ibintu byangiza ubuzima bwabo bityo benshi mu bogosha bakamaraho(guharangura) insya zabo ari abatazi akamaro kazo ku mubiri w'umuntu. Ibi akaba ari byo Iwacumarket.xyz igiye kugarukaho muri iyi nkuru:
1. Insya ziri mu bifasha umubiri kuringaniza ubushyuhe bwawo
Kuringaniza ubushyuhe biri muri bimwe insya zishinzwe gukora yaba igihe ukonje cyangwa ushyushye aho nko mu bushyuhe zifasha mu gusohora ibyuya.
2. Kurinda imibiri kwikubanaho mu gihe cyo gutera akabariro
Aho uyu musatsi uteye ni igice kigira ubukirigitwa bwinshi cyane. Ikindi ni uko uyu musatsi urinda kwikubanaho k'umubiri bishobora guteza ibisa n'ubushye ku ruhu ibi kandi na byo bikaba bishora guteza kurwara indwara z'uruhu muri iki gice mu buryo bworoshye. Kutazimaraho rero bishobora gufasha gutera akabariro neza kandi bikarinda uruhu.
3. Kurinda kwandura indwara zizwi nka infection ku bagore
Muri uyu musatsi hasohokeramo amatembabuzi yifashishwa mu gufata udukoko twa bacteria ndetse na moisture.
4. Insya zibamo Pheromone
Iyi pheromone ni ikinyabutabire kirekurwa n'umubiri kigafasha mu gukurura uw'igitsina gitandukanye n'icye. Imvubura nyinshi rero z'uyu musemburo ziboneka aho uyu musatsi utereye