Tumenye: Inshuro ujya ku bwiherero zishobora kuba ikimenyetso cy'uko mu gihe kiri imbere ushobora kwicwa n'umutima

Tumenye: Inshuro ujya ku bwiherero zishobora kuba ikimenyetso cy'uko mu gihe kiri imbere ushobora kwicwa n'umutima

Mar 22,2023

Akenshi ntitwita ku nshuro tujya ku bwiherero ku munsi nyamara ubushakashatsi bwerekanye ko incuro umuntu ajya ku bwiherero ku munsi zishbora kuba ikimenyetso ko yazicwa n'umutima cyangwa se umutima we wazananirwa ugahagarara bitunguranye.

Nk'uko NHS kibitangaza uburwayi buzwi nka CHD bugaragaza uko bigenda iyo imijyana(imitsi) igaburira umutima izibye cyangwa se amaraso ntatambuke bitewe akenshi n'ibinure biba biyirimo.

Ibi akenshi bibaho bitewe n'imyitwarire mibi y'umuntu nko kunywa itabi ryinshi, inzoga nyinshi, ariko abahanga bemeza ko n'inshuro umuntu ajya ku bwiherero ziri muri kimwe mu bitera ihagarara ry'umutima.

Ku bantu 487,198 bari hagati y'imyaka 30 na 79 batarwaye kanseri kandi badafite ibibazo by'umutima,  bakurikiranwe mu gihe cy'imyaka 10, byagaragaye ko abantu bajya ku bwiherero inshuro zirenze 2 ku munsi bafite ibyago byinshi byo kuba bazicwa n'umutima.

Aba kandi ngo bafite ibyago byinshi byo kurwa diyabete n'izindi ndwara zidakira.

Ibimenyetso byakwereka ko umutima wawe uzahagarara

Abantu bagira ibimenyetso bitandukanye ariko ibyiganza cyane ni ibi:

Kubabara mu gatuza

Kubura umwuka

Uburibwe umubiri wose

Isesemi

Kunanirwa guhaguruka igihe wari wicaye