Gen. Muhoozi yatangaje ko yifuza gukorera 2Pac Umaze Igihe Apfuye ikintu gikomeye

Gen. Muhoozi yatangaje ko yifuza gukorera 2Pac Umaze Igihe Apfuye ikintu gikomeye

Mar 22,2023

Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yifuza kugira uruhare no gutanga umusanzu we mu kubaka ikibumbano cy’umuraperi Tupac Amaru Shakur wamenyekanye nka 2Pac umaze igihe yitabye Imana.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yanditse agira ati “Niba abavandimwe na bashiki bacu dukunda bo muri Amerika batarubatse ikibumbano cy’umuhanzi ukomeye w’Umunyafurika wo mu gihe cyacu, ndashaka gutanga ubufasha.”

“Ndashaka kubaka ikibumbano cya Tupac mu mujyi yavukiyemo. Uyu mugabo udasanzwe akomeze aruhukire mu mahoro.”

Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’amafoto abiri y’umuraperi 2Pac umaze imyaka 27 apfuye.

If our beloved brothers and sisters in the USA have not built a great statue to the greatest African singer of our generation, I want to help. I want to build a statue to Tupac in his hometown. May the great man rest in peace! pic.twitter.com/wDzUJp78XM

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 21, 2023

Tupac Amaru Shakuru ni umwe mu bamamaye cyane mu myaka ya 90, yagurishije kopi zisaga miliyoni 75 za album ze ndetse kugeza ubu aracyafatwa nk’umuraperi w’ibihe byose.

Gen. Muhoozi arashaka gukorera 2Pac ikibumbano

Gen. Muhoozi arashaka gukorera 2Pac ikibumbano

Uyu muraperi wari ukunzwe na benshi mu myaka yashize kugeza n’ubu, ubwo yari afite imyaka 25 mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 1996 yarashwe arakomereka bikomeye ndetse nyuma y’iminsi itandatu aza kwitaba Imana.

Abantu benshi bagiye bakora ibikorwa bitandukanye byo kuzirikana ubuzima bw’uyu muraperi barimo n’umubyeyi we, Afeni Shakur wubakishije ikibumbano kinini cy’umuhungu we kiri mu busitani bwa Peace Garden of the Tupac Amaru Shakur Center muri Georgia, cyakozwe na Jim Burnett.