Dore ibyagufasha kumenya niba umukobwa mukundana agukunda amafaranga yawe cyangwa agukunda by'ukuri

Dore ibyagufasha kumenya niba umukobwa mukundana agukunda amafaranga yawe cyangwa agukunda by'ukuri

Mar 22,2023

Umuntu wese aba yifuza umuntu umukundira uwo ari we aho kumukundira ibyo atunze. Nawe ushobora kuba wibaza niba umukobwa mukundana agukundara amafaranga cyangwa agukunda by'ukuri. Hari ibimenyetso ushobora kureba ugahita ubimenya ari na byo tugiye kukugezaho.

Ibi ni ibimenyetso 7 Elcrema, uruguga rwandika ku mibanire rwashyize hanze bigaragaza ko umukobwa mukundana agukundira amafaranga utunze , wowe ukaba wibwira ko ari urukundo:

1. Ntajya agushishikariza kwizigamira

Umukobwa ugukunda by’ukuri yita ku hazaza hanyu kandi mugafatanya kuhategura. Kugushishikariza kwizigamira no kubitsa,gukoresha amafaranga neza ni bimwe mubizakwereka ko umukobwa agukunda, agukunda uko uri ,atari uko agukurikiyeho amafaranga ufite, ndetse akwifuriza ejo heza.

Umukobwa uzabona ashishikajwe gusa no kwakira amafaranga umuha, ntiyite ku hazaza hawe cyangwa ha mwembi, jya umugiraho amakenga.

2. Gutumiza nta rutangira

Umukobwa muzasohokana, ukabona ari gutumiza atitaye ku giciro cy’ibyo atumiza cyangwa ngo abanze arebe niba bitagushyira mu mazi abira,cyangwa bikakugiraho ingaruka mbi ku mufuka wawe,ntuzashakire kure agukurikiyeho amafaranga n’ubutunzi si urukundo.

Umukobwa agukundira amafaranga niba iyo mwasohotse atumiza nta rutangira

Umukobwa ugukundira amafaranga atumiza nta rutangira iyo wamusohokanye

Mwene uyu mukobwa ,uzamubwirwa n’uko atazatinya no kuba yatumiza telephone ihenze cyane(smart phone) kandi azi neza ko umushahara wawe uri munsi yayo igura.

3. Agundira ibye

Ikindi kizakubwira ko umukobwa mukundana agukundira amafaranga cyangwa ubutunzi , ni uko atajya ashaka kugira na we uruhare mu mubano wanyu cyane iyo bigeze mu gihe cyo kugira na we icyo agufasha cyerekeranye n’amafaranga. Arakureka ukirwariza n’ubwo yaba afite icyo yagufasha. Aba akeneye kwakira ibiva iwawe , ntakindi aba yifuza.

Dore ibyo wakorera umukobwa ukunda bigatuma yumva nta wundi musore ukuruta ku isi

4. Ahora ategereje kwakira

Atitaye ku byakubayeho mu minsi yashize byaba byiza cyangwa bibi, aba ategereje iteka kwakira ikintu kiguturutseho kandi gifite agaciro.

5. Ntajya ashima

Biragoye ko mwene uyu mukobwa yashima ibyo umukorera. Iyo ugize icyo umuha cyangwa umukorera , ababinona nkaho ari ibintu afitiye uburenganzira kandi biri mu nshingano zawe. Mwene uyu mukobwa agushima gake cyane gashoboka , nabwo byagoranye.

Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa agukunda by'ukuri

6. Hari n’abandi bagabo bamuha impano kandi zihenze

Iyo umukobwa wita ko ari umukunzi wawe adasiba kubona impano zinyuranye ahabwa n’abandi basore cyangwa abagabo, agakenera kandi n’izindi ziguturukaho, kandi ukaba ubona ariwe wavuzwe mu ngingo zabanje, ntujijinganye, agukundira ikofi yawe , si urukundo .

7. Ntajya yita aho ukura amafaranga

Iki nacyo ni ikimenyetso mwene aba bakobwa bahuriraho. Kuba umukobwa mukundana atita kuho ukura amarafaranga, ahubwo agashishikazwa nuko umuhereza , ni ikigeragezo wahuye nacyo , si umukunzi.