Icyorezo cyadutse muri Tanzania kimaze guhitana 5 mu bacyanduye

Icyorezo cyadutse muri Tanzania kimaze guhitana 5 mu bacyanduye

Mar 22,2023

Inzego z’ubuzima muri Tanzania zatangaje ko icyorezo cyadutse kidasanzwe kandi kimaze guhitana abarwayi bagera kuri 5.

Ni icyorezo cyahawe izina rya Marburg haemorrhagic fever, uwacyanduye aba agaragaza ibimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi cyane ukurikirwa no kuva amaraso no gucika intege.

Ni icyorezo bisa naho gifitanye isano n’icya Ebolla kuko bijya guhuza ibimenyetso umuntu wabyanduye aba agaragaza.

Minisiteri w’ubuzima muri Tanzaniya Ummy Mwalimu yasabye abaturage kudahungabana kuko ngo leta yafashe ingamba zituma icyorezo kidakwira kwira hose.

Dore impamvu 4 z'ingenzi udakwiye kogosha ngo umareho burundu insya(umusatsi ukikije ibice by'ibanga) zawe

Yavuze ko abarwayi batatu bakiriwe mu bitaro kandi bahawe ubuvuzi bw’ibanze , abandi 161 bahuye nabo inzego za leta zamaze kumenya aho bari.

Tanzania hadutse icyorezo gisa na ebola

Tanzania hadutse icyorezo gisa na ebola kimaze guhitana 5

Mu cyumweru gishize, itsinda ry’inzobere zoherejwe mu gice cy’amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kagera ku mupaka w’igihugu na Uganda gukora ubushakashatsi n’inkomoko y’icyo cyorezo.

Inshuro ujya ku bwiherero zishobora kuba ikimenyetso cy'uko mu gihe kiri imbere ushobora kwicwa n'umutima

Urwego rw’ubuzima ku isi bwashimiye umuhate w’igihugu cya Tanzaniya wo gutabara byihuse no gukumira ko icyorezo cyakwirakwira mu gihe gito.

BBC