Gatsibo: Abavandimwe bishe mubyara wabo bamuziza gukundwa kubarusha
Abavandimwe babiri bo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo baravugwaho kwica mubyara wabo bamutemye bikekwa ko bamuhoye ko ababyeyi babo bamukundaga cyane.
Aba basore b’abavandimwe bitana bamwana ku kwica mubyara wabo babanaga mu rugo iwabo mu Mudugudu wa Kashango mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo ari na ho habereye iki cyaha kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe.
Bombi uko ari babiri bahise batabwa muri yombi, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yo mu Murenge wa Gatsibo, kugira ngo hakorwe iperereza.
Aya makuru kandi yemejewe na Gilbert Nayigizente uyobora Umurenge wa Kageyo wabereyemo iki cyaha cy’ubwicanyi, avuga ko aba basore bitana bamwa kuri iki cyaha cyo kwica mubyara wabo.
Soma n'iyi:
Dore indwara 3 ziterwa no gutinda kwihagarika harimo n'izica
Gilbert avuga ko hakekwa kuba aba basore baragiriye ishyari mubyara wabo wabaga iwabo, bamuhoye kuba ababyeyi b’aba bahungu bakundaga nyakwigendera kubarusha, dore ko bari baramuhaye umurima w’intsina ndetse baramuhaye n’aho gukorera.
Yagize ati “Abana b’uyu muryango ntibabyishimira, batangira kumugambanira baza kumutemesha umuhoro ubwo bari bajyanye ifumbire mu murima.”
Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko aba bahungu bashobora kuba baragiriye ishyari mubyara wabo, kuko bo ntacyo bari barahawe n’ababyeyi babo, nyamara bakaba bari barahaye uyu mubyara wabo, urutoki.
Soma n'iyi:
Dore ibintu 10 bishobora gutera umutima guhagarara bitunguranye byinshi muri byo bishobora kwirindwa
Aba baturanyi bavuga ko nyakwigendera yari umwana witwara neza, urangwa n’imico myiza, ari na byo byatumye ababyeyi b’aba bahungu, bari baramukunze bakamuha ibyo byose.
Src: Radiotv10