Mbappe ashobora gutuma Griezmann asezera mu ikipe y'Ubufaransa imburagihe

Mbappe ashobora gutuma Griezmann asezera mu ikipe y'Ubufaransa imburagihe

Mar 23,2023

Umunyamakuru wibanza ku mupira w’amaguru w’Umufaransa, Julien Laurens yavuze ko Antoine Griezmann ashaka gusezera mu ikipe y’igihugu kubera uburakari yatewe no kwimwa igitambaro cy’ubukapiteni kigahabwa mugenzi we Kylian Mbappe.

Umutoza Didier Deschamps yavuze ko yarebye ku bakinnyi bose afite birangira ahisemo guha ubuyobozi kizigenza Mbappe w’imyaka 24.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa Kabiri.

Iki cyemezo ngo cyababaje cyane Griezmann, nubwo yagizwe kapiteni wungirije.

Ikinyamakuru Le Figaro kivuga ko uyu mujinya w’uyu mugabo watumye afata umwanzuro wo kuba yahita asezera mu ikipe y’igihugu.

Uyu rutahizamu w’imyaka 32 ukinira Atletico Madrid amaze guhamagarwa inshuro 117 mu ikipe y’Ubufaransa kuva muri 2014.

Griezmann yatsinze ibitego 42 mu ikipe y’Ubufaransa ayifasha kwegukana igikombe cy’isi cya 2018 ndetse ngo yabonaga ko ubunararibonye afite bwamwereraga kuba ariwe usimbura Lloris.

Griezmann ngo yatunguwe no kumva ko Mbappe yagizwe kapiteni imbere ye ndetse hari amakuru avuga ko aba bombi bateranye amagambo mu myitozo.

Mbappe aratangira izi nshingano mu mukino wo gushaka itike ya Euro 2024 bafitanye n’Ubuholandi na Republic of Ireland.