Hamenyekanye aho Rusesabagina yajyanwe nyuma yo gufungurwa
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko Paul Rusesabagina yavuye muri Gereza ya Nyarugenge aho yari afungiwe, akajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar i Kigali.
Ahagana Saa Yine z’ijoro nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza hubahirizwa umwanzuro w’imbabazi yahawe n’Umukuru w’Igihugu. Bivugwa ko yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, aho agomba kumara iminsi mike mbere y’uko yerekeza i Doha aho azahurira n’umuryango we, agakomeza urugendo rujya muri Amerika aho yari asanzwe atuye.
Mu minsi azamara muri Ambasade ya Qatar, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko azayifashisha asaba Minisitiri w’Ubutabera uburenganzira bwo kuba yasohoka mu gihugu.
Mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Umukuru w’Igihugu asaba imbabazi, hari aho yavuzemo ko ashaka gusanga umuryango we muri Amerika.
Umwe mu bayobozi ba Amerika, yabwiye itangazamakuru ko nta kintu cyihariye Amerika yemereye u Rwanda kugira ngo rurekure Rusesabagina.
Ati “Ntekereza ibi nk’intambwe yatewe bigizwemo uruhare na Guverinoma y’u Rwanda, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Paul ubwe.”
Ubwo Rusesabagina yasohokaga muri gereza, bivugwa ko mu bamwakiriye harimo n’abayobozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda, ndetse ko banamuherekeje agenda.
Amerika ivuga ko ikibazo cya Rusesabagina cyari agatotsi gakomeye mu mubano wayo n’u Rwanda. Kugira ngo afungurwe, ngo hari hashize amezi hari ibiganiro bihuza impande zitandukanye zirebwa n’ikibazo cye.
Umuvugizi muri Perezidansi, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe, ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.
Ati “Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.”
Yakomeje avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari umusaruro “w’ubushake buhuriweho bwo kuzahura umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.
IVOMO: IGIHE