Habaye impinduka mu itaha ry'abanyeshuri bajya mu biruhuko

Habaye impinduka mu itaha ry'abanyeshuri bajya mu biruhuko

Mar 25,2023

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyasohoye itangazo rimenyesha abanyeshuri, ababyeyi, abarimu, abayobozi b’amashuri ndetse n’abafatanyabikorwa, ko hari impinduka zabayeho muri gahunda y’ingendo zo gutaha kw’abanyeshuri.

Iryo tangazo rivuga ko rwego rwo korohereza abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’ahandi banyura muri Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka zibajyana mu miryango yabo kuri Stade ya ULK ku Gisozi, aho guhagurukira kuri Kigali Pelé Stadium, ahasanzwe hazwi nko kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge.

NESA yaboneyeho umwanya wo gusaba abo bireba kwihanganira izo mpinduka zabayeho.