Umwana w'imyaka 8 yemeje abayobozi ba Kaminuza bituma ahabwa miliyoni zisaga 10RWF

Umwana w'imyaka 8 yemeje abayobozi ba Kaminuza bituma ahabwa miliyoni zisaga 10RWF

Mar 25,2023

Umwana w’imyaka 8 y’amavuko yatsindiye ibihumbi 10 by’amadorali y’Amerika, azamufasha mu kwiga muri Kaminuza ya Texas, aba uwa mbere ukiri muto ugeze kuri iyi ntego.

Jordin Phipps, umwana utangaje mu nzira zose, yaciye agahigo akora amateka muri iki kigo cyo muri Texas y’Amajyaruguru cyigeze no guhabwa igihembo na Perezida, mu bigo bitanga buruse.

Uyu mwana wahawe iyi buruse biturutse ku mashusho yifashe we ubwe agaragaza neza ubuzima bwe n’indoto ze bigakora ku mutima ubuyobozi bw’iyi Kaminuza, yemeje ko ejo hazaza he ari heza cyane.

Aya mashusho yakoze ku mutima ubuyobozi bwa Texas University maze uyu mwana yemererwa asaga Miliyoni 10 z’amadorali azamufasha kuyigamo.

Ni amashusho yafashwe n’umubyeyi we umubyara (Mama we) ndetse n’abana bigana ku ishuri rya Watson Technology Center muri Garland ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mwana yakunze kujya asubiramo ubu butumwa aho yagize ati: ”Nzajya ntangira umunsi wanjye neza mfite intekerezo nzima! Nzajya nubaha amagambo, njye mvuga ubwanjye, nzajya nita kandi nkore uko nshoboye kugira ngo nzige cyane, nsinde amasomo yanjye. Ndi umuhanga, ndi umuyobozi kandi gutsindwa ntabwo ari amahitamo yanjye. Gutsinda ni byo bihe mba nifuza kubamo gusa”. 

Uyu mwana Jordin avuga aya magambo yari yambaye umwambaro w’ishuri rya Northern Texas, arenzaho ko yifitemo umwuka nk’uwo muri kaminuza ya Texas.

Umubyeyi w’uyu mwana Nichole Smith ni we washyize hanze amashusho y’uyu mwana ayanyujije ku rubuga rwa Facebook, maze amenyesha ubuyobozi bw’iri shuri, nyuma y’igihe gito bagaragaza ko bifuza kumuha impano ya Buruse nk’uko byemejwe n’uyu mubyeyi.

 

Isoko: DailyGamNews