Akamaro k'inanasi inafasha abagabo gutera akabariro neza
Inanasi urubuto ruryoherera cyane ndetse rugakundwa n’ingeri z’abantu batandukanye, rukungahaye ku ntungamubiri nyinshi zigira uruhare mu ku bungabunga ubuzima bw’igitsinagabo cyane cyane mu gufasha abagabo bagiye mu gikorwa cyo gutera akabariro.
Uru rubuto rw’inanasi uretse kuba rwakoreshwa n’abagabo, abandi bose nabo bararukoresha kandi bakenera intungamubiri zitangwa narwo. Inanasi igizwe n’ubwoko butandukanye bw’intungamubiri nk'uko tugiye kuzigaragarizwa.
Urubuto rw’inanasi rugizwe na poroteyine, fiber, vitamin C, vitamin B6, folate, thiamine, manganeze, copper, niacin, iron, potassium, riboflavin, n’izindi nyinshi.
Inanasi zizwi cyane nka “Ananas comosus”, imbuto ziryoshye kandi zitera abazirya kugira ubuzima bwiza.
Inanasi ni nziza ku bagabo kuko zifitemo ikitwa “Antioxydants” igira uruhare mu gufasha abagabo n’abasore gusukura uruhu rwabo no kubungabunga imikurire y’umusatsi wabo.
Ifite intungamubiri zikungahaye mu gufasha ibice byose by’umubiri gukora neza, cyane cyane nk'uburinzi n'ubudahangarwa bwo kongera intangangabo.
Soma n'iyi:
Uko wahagarika ikibazo cyo kurangiza vuba udakoresheje imiti
Antioxidants iboneka mu nanasi, igira uruhare runini mu gukumira kanseri zifata abagabo cyane cyane kanseri ifata mu myanya y'ibanga,ndetse ku bagabo bizwi ko bakenera isukari ihagije mu mubiri,ni ngombwa gukoresha iyi sukari y’umwimerere itatera ibibazo mu mubiri.
Gukira imitsi byihuse
Uru rubuto rwifitemo ikitwa “Bromelain”, ifite ubushobozi bwo gukiza ingingo z’umubiri zibabara akenshi ku bagabo bitewe n’imyitozo ngororamubiri iremeye iba yakozwe.
Umunaniro ubafata bamaze gukora imyitozo ngorora mubiri, ushira vuba iyo ukoresheje umutobe w’inanasi cyangwa ukarya urubuto. Inanasi yongerera imbaraga intangangabo zabaye ibihuhwe zikabasha gukora neza.
Inanasi ikubiyemo igice kinini cyintungamubiri zingenzi. Ifasha mu gukora imisemburo ihagije yifashisha igihe abashakanye batera akabariro, inanasi kandi yongerera ubushake abagabo bananirwa bagitangira gukora imibonano mpuzabitsina binyuze muri vitamic C hamwe na Thiamine biba mo.
Science direct yatangaje ko inanasi zirimo zinc , vitamine C, B1, na B6 byongerera ubushake umugabo mu gihe cy’imibonano mpuzabtsina, y’abashakanye, gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe kirekire, ndetse ikarinda intangangabo zigahora zimeze neza.
Abagabo babuzwa kurya inanasi igihe cyose bazi ko bashonje, mu nda yabo harimo ubusa kuko inanasi igeze mu gifu gishonje iracyangiza bitewe na aside yifitemo. Ni byiza kuyikoresha igihe wamaze gufata amafunguro kandi ukarya ntoya.
Ni ngombwa ko igihe cyose umaze kurya inanasi woza mu kanwa, kuko isukari iyo itinze mu kanwa yanziza amenyo, ndetse akaba yahura n’uburwayi butandukanye burimo gucukuka kw’amenyo.
Soma n'iyi:
Ku bashakanye bifuza izi ntungamubiri ziva mu nanasi kugira bishimane mu gikorwa cy’imibonano, bagomba kuyirya mbere y'uko gitangira, ndetse ikaribwa habanje gufata amafunguro atera imbaraga.
Igitsinagore nabo bashobora gukoresha inanasi bakabona intungamubiri ziyikubiyemo
Igihe murya uru rubuto ni byiza kururya mwabanje gufata amafunguro mudashonje