Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze amambo akomeye ku ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze amambo akomeye ku ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Mar 25,2023

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, White House, byashyize hanze itangazo rito rigaragaza ibyishimo Perezida Joe Biden yatewe n’umwanzuro wa Perezida Kagame wo gufungura Rusesabagina.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Paul Rusesabagina wahamwe n’ibyaha birimo iby’iterabwoba yarekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame bishimisha igihugu cya Amerika n’ubundi cyakoze ibishoboka byose ngo arekurwe.

Itangazo rya White House rigira riti “Nakiriye neza umwanzuro wa Guverinoma y’u Rwanda ufungura Paul Rusesabagina. Umuryango wa Paul witeguye kumuha ikaze nanone muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nsangiye nabo ibyo byishimo by’inkuru nziza ya none. Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda ku bwo guharanira ko uku kongera guhura gushoboka, ndanashimira kandi Guverinoma ya Qatar ku musanzu wayo mu ifungurwa rya Paul no kugaruka muri Amerika. Ndongera gushimira kandi abantu bose muri Guverinoma ya Amerika bakoranye na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo tugere ku mwanzuro ushimishije uyu munsi.”

Muri Kanama umwaka ushize, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken,yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwari rugamije kotsa igitutu ubuyobozi kugira ngo burekure Rusesabagina.

Mu migambi ye, yari arimo ko nibiba na ngombwa, ashobora gusubira muri Amerika ajyanye na Rusesabagina mu ndege.

Soma n'iyi:

Hamenyekanye aho Rusesabagina yajyanwe nyuma yo gufungurwa

Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwaga hamwe, bahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.