Uko wakwivura ikirungurira cyangwa wakirwanya mbere yo kukirwara
Niba warigeze kugiraho ikirungurira uzi ukuntu uba ubangamiwe, cyane cyane iyo wumva ibintu byotsa bizamuka mu muhogo. Kuri bamwe, ikirungurira gishobora guterwa n’ibiryo bimwe na bimwe cg se imyitwarire; nko kunywa itabi, kubyibuha cyane cg ibindi. Ku bandi gishobora guterwa n’imyenda ifashe cyane wambaye.
Ikirungurira giterwa na aside yo mu gifu iba iri kugaruka mu muhogo. Nubwo hari imiti ikiza igikiza tugiye kurebera hamwe uburyo wakoresha kandi bwihuse bw kukirwanya
Dore uburyo wakoresha ukakirwanya ubwawe:
Guhagarara wemye
Mu gihe ufite ikirungurira, si byiza kwicara cg kuryama, ugomba guhagarara. Guhagarara wemye bifasha ibiri mu gifu kutazamuka mu muhogo, no kongera kumanura iyo aside iba yageze mu muhogo igasubira mu gifu, bityo ukaba ukirwanyije.
Nywa icyayi kirimo tangawizi
Amazi ashyushye wongeyemo tangawizi byibuze imazemo iminota 10, ugahita uyanywa. Tangawizi ni umuti mwiza ukoreshwa muri byinshi; harimo abantu bakunda kuruka mu gihe bakoze urugendo, kimwe no koroshya mu muhogo igihe harwaye. Iyo mu muhogo horoshye gutyo, bituma aside itazamuka ngo igere mu muhogo
Niba ukunda kukigira, ushobora kunywa iki cyayi, iminota 20 byibuze mbere yo kurya cg waba wagize ikirungurira ugahita ukinywa nyuma yo kurya.
Nywa vinegre cg amazi arimo indimu
Vinegre ni aside, ahubwo yakongera aside nyinshi mu gifu, ushobora kwibaza impamvu ikoreshwa. Kunywa akayiko kamwe ka vinegre, bifasha umuhogo gukora neza; ni ukuvuga kwifunga igihe ihuye n’aside ivuye mu gifu.
Bicarbonate de soda cg umunyu wo muri farumasi
Uyu munyu twabonye akamaro kawo gatandukanye, tubona ko ari ibanze mu byo ugomba kuba ufite iwawe wakwifashisha.
Uyu munyu ufasha mu kurwanya aside itwika mu muhogo iyo izamutse ivuye mu gifu. Fata akayiko gato (ako ukoresha k’isukari) k’uyu munyu mu kirahuri cy’amazi, ubundi unywe gacye gacye. Mu gihe ufite ikirungurira ni byiza kunywa ibintu byose gacye gacye.
Icyitonderwa: Uyu munyu ntugomba gukoreshwa mu gihe kwa muganga bagutegetse kugabanya umunyu urya.
Guhekenya shikereti
Shikereti nazo zifasha kugabanya aside. Kuzihekenya byongera ikorwa ry’amacandwe agafasha mu kugabanya aside iba yabaye nyinshi mu nzira y’urwungano ngogozi. Ni byiza guhekenya shikereti byibura iminota 30, iyo umaze kurya mu gihe ukunda kugira ikirungurira.
Nukoresha ubu buryo bwose bukanga cg ukaba ugira ikirungurira inshuro zirenze 3 mu cyumweru; iyo uriye ibiryo cg unyweye ibindi bintu, bishobora kuba ikimenyetso cyuko urwaye indwara yo kugarura ibyageze mu gifu, ni ngombwa kujya kwa muganga.
Bimwe mubyagufasha kutagira ikirungurira:
Ntukaryame ako kanya ukimara kurya
Fata ifunguro rya nijoro byibuze amasaha 3 mbere yo kuryama
Irinde ibiryo byakongerera ikirungurira; nk’ibirimo amavuta menshi cg urusenda rwinshi
Gira ibiro bikwiye, bijyanye n’uburebure bwawe.