Umushinjacyaha w'Umwongereza wasohoye impapuro zo guta muri yombi Putin arahigishwa uruhindu

Umushinjacyaha w'Umwongereza wasohoye impapuro zo guta muri yombi Putin arahigishwa uruhindu

May 20,2023

Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo uyu Karim Khan yasohoye impapuro zo guta muri yombi Putin ashinja gukorera ibyaha by’intambara muri Ukraine.

Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya (TASS) byatangaje ko uyu Mwongereza yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abanyabyaha bashakishwa na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burusiya, ndetse kuri ubu ifoto ye iragaragara mu bubiko bw’amakuru bw’iriya Minisiteri.

Muri Werurwe uyu mwaka Komisiyo ishinzwe iperereza mu Burusiya yari yatangaje ko irimo gukora iperereza kuri Khan ku bwo "gushinja icyaha umuntu [Putin] bizwi ko ari umwere."

Uyu mushinjacyaha wa ICC yanakorwagaho iperereza ku cyaha cyo "kugaba igitero ku muyobozi w’igihugu cy’amahanga ufite uburinzi mpuzamahanga."

Impapuro zita muri yombi Karim Khan zimugaragaza nk’umugabo wavukiye mu gace ka Edinburgh ho muri Ecosse ku wa 30 Werurwe mu 1970, gusa ntizigaragaza icyaha yakoze.

U Burusiya cyakora bwatangiye kumukoraho iperereza nyuma gato y’uko ICC yari imaze gutangaza ko yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin kubera ibyaha ashinjwa byo kuvana ibihumbi by’abana b’abanya-Ukraine akabajyana mu Burusiya.

Putin yashyiriweho izo mpapuro ari kumwe na Maria Lvova-Belova ukuriye Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’abana muri Perezidansi y’u Burusiya.

Uyu ashinjwa gufatanya na Putin kuvana abana 19,000 muri Ukraine bakabajyana mu Burusiya mu gihe intambara ikomeye yarimo isakiranya ibihugu byombi.