Umugore yakatiwe igifungo cy'iminsi 90 nyuma yo gusambanya umwana w'umuhungu w'imyaka 13 bakanabyarana umwana

Umugore yakatiwe igifungo cy'iminsi 90 nyuma yo gusambanya umwana w'umuhungu w'imyaka 13 bakanabyarana umwana

May 21,2023

Andrea Serrano w’imyaka 31 uba muri Leta ya Colorado muri Leta zunze ubumwe za Amerika yakatiwe igifungo cy’iminsi 90 nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusambanya umuhungu w’imyaka 13, bakabyarana.

Serrano yatawe muri yombi muri Nyakanga 2022, muri Gashyantare 2023 akatirwa igifungo cy’imyaka 10 gisubitse, nyuma yo kugirana amasezerano n’ubushinjacyaha, akemera icyaha.

Iki gihano nacyo cyagabanyijwe ku wa 18 Gicurasi 2023, gishyirwa ku minsi 30 y’igifungo muri gereza. Nyina w’umwana yabwiye ikinyamakuru 11News ko atishimiye ko uyu mugore yoroherejwe bigeze aha.

Umubyeyi w’uyu muhungu yavuze ko iyo aba ari umugabo wakoreye umwana w’umukbwa iki cyaha, igihano yari gukatirwa cyari kuba gitandukanye n’iki. Gusa ngo kubera ko ari umuhungu wagikorewe, cyorohejwe bikabije.

Uyu mubyeyi kandi yavuze ko iki gihano yahawe cyo gufungwa iminsi 90 kidahagije kandi ko bidatanga urugero rwiza muri sosiyete ahubwo ko icyiza yakabaye afungwa igihe kinini.

Serrano yasabye imbabazi umuryango w’uyu muhungu, umugabo we n’abana be. Mbere yo kujya muri gereza, yahawe iminsi irindwi kugira ngo abanze yite ku muryango.