Kiyovu Sports yongeye kujugunyira APR FC igikombe nk'uko byagenze umwaka ushize

Kiyovu Sports yongeye kujugunyira APR FC igikombe nk'uko byagenze umwaka ushize

May 21,2023

Ikipe ya Kiyovu Sports yatakaje amahirwe y’igikombe cya shampiyona yasaga n’ifite mu biganza, nyuma yo gutsindwa na Sunrise FC igitego 1-0.

Iyi kipe yo ku Mumena yari yasuye Sunrise kuri Stade ya Nyagatare izwi nka Golgotha, mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino yasabwaga gutsinda ubundi igatangira gukoza imitwe y’intoki ku gikombe cya shampiyona iheruka gutwara mu myaka irenga 30 ishize.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi.

Sunrise FC yafunguye amazamu ku munota wa 68 w’umukino ibifashijwemo n’Umugande Yafesi Mubiru wari winjiye mu kibuga asimbura Wanji Pius.

Nyuma y’iminota ibiri Kiyovu Sports yahawe amahirwe ya Penaliti yashoboraga kuyifasha kwishyura iki gitego, gusa Umugande Erissa Ssekisambu ayitera hejuru y’izamu.

Iminota ya nyuma y’umukino yaranzwe no gukinira ku gitutu ku ruhande rwa Kiyovu Sports yashakaga kwishyura; gusa iminota 90 y’umukino irangira biyinanira.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Urucaca batakaza umwanya wa mbere mu gihe habura umukino umwe shampiyona ikarangira.

Iyi kipe yo ku Mumena kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 60 inganya na APR FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunyagira Rwamagana City ibitego 4-1.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kuri ubu izigamye ibitego 25; mu gihe Kiyovu Sports izigamye 15.

Ibi bivuze ko mu gihe zombi zaba zishoboye gutsinda imikino yayo y’umunsi wa nyuma Kiyovu Sports yatwara igikombe ari uko itsinze Rutsiro FC bazatsinda hejuru y’ibitego 10-0.

Iyi kipe cyakora cyo ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona mu gihe APR FC yananirwa gutsinda Gorilla FC.

Ni APR FC kuri ubu irusha Rayon Sports ya gatatu amanota abiri, nyuma yo gutsindira Marines FC ibitego 2-0 i Muhanga.