Ruhango: Yagiye gucyura umugore we yitwaje essance ashoye imirwano Sebukwe amutema umutwe
Ruhango: Umugabo wo mu Murenge wa Mwendo, mu gucyura umugore we, yagiye yitwaje inyundo n’akajerekani ka essence, ahageze ashaka kurwana, Sebukwe amutema mu mutwe.
Nteziryayo Callixte atuye mu Mudugudu wa Butare II, Akagari ka Nyamagana Umurenge wa Ruhango, yagiye gucyura umugore we wahukaniye iwabo, bigenda nabi.
Ahageze ngo yabwiye ab’iwabo w’umugore ko bamumuhana n’ibyo yasahuye mu rugo rwe, bitaba ibyo akabatwikisha essence.Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo, aho uyu muryango wo kwa Sebukwe utuye, buvuga ko yahageze agashaka kurwanya Sebukwe, na we mu rwego rwo kwirwanaho afata umuhoro awutemesha umukwe we mu mutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert ati “Iyi mirwano yabaye nijoro (ku wa Gatandatu), twahageze dusanga Sebukwe amaze kumutema mu mutwe, tumujyana mu Kigo Nderabuzima cya Gishweru kugira ngo yitabweho.”
Muhire yavuze ko uyu Nteziryayo yaje avuga ko umugore we yahukanye atwaye ibiryo n’amafaranga byari biri mu rugo.
Ati “Yari yitwaje akajerekani kuzuye essence. Yavugaga ko nibatamuha ibyo umugore yatwaye abatwika.”
Gitifu Muhire uyobora Umurenge wa Mwendo, yavuze ko Sebukwe wa Nteziryayo witwa Rwampungu Emmanuel w’imyaka 68 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Mutara muri uyu Murenge wa Mwendo, akimara gutema umukwe we, yahise acika akaba agishakishwa.
Mu Mirenge itandukanye y’aka Karere ka Ruhango, hakunze kumvikana urugomo rwa hato na hato, rwa bamwe mu bagabo cyangwa abagore bica abo bashakanye, abandi bakiyahura hakaba n’abagizi ba nabi bitwaza intwaro gakondo bagatema abaturage.