Nurangara aragusiga: Niba na we utita kuri ibi bimenyetso umukunzi wawe aragusaga aho bukera
Ni byo rwose abantu bakundana bahura n’ibibazo bitandukanye ku buryo umwe muri bo ashobora kwisanga ari wenyine kandi nyamara kuva mu masaha ya mu gitondo bari babanye neza. Ese ni gute wabimenya?.
Abahanga mu rukundo no kwigisha byinshi ku bakundana, bagaragaza ko mu gihe wabonye ibi bimenyetso tugiye kugarukaho, uwo mukundana uba umubuze neza neza.
Ijambo kugenda bucece mu rukundo, ryabaye ikimenyabose ndetse hamwe na hamwe mu isi, abasizwe bararira, abandi basenga amasigamana ariko bikanga bikabageraho.
Abakundana basabwa kwitegerezanya amakenga abo bakundana, bakareba niba urwo rukundo uko rwatangiye ariko ruri, bigatuma babasha gukurikirana umukumbi Imana yabaragije.
Muri ubu buryo uzabasha kwiyumvamo ko mutakiri kumwe
1. Ntabwo wumva ko ukunzwe cyangwa ko uhawe agaciro.
Iyo uwo mwakundanye arimo kugenda agucika gake gake, ni uko utacyiyumva nka mbere. Wiyumvamo ko udakunzwe.
2. Ntabwo agutega amatwi rwose.
Uyu mukunzi wamaze kukurisha ibindi byose, ntabwo azigera abona umwanya kuri wowe.
3. Uyu mukunzi wawe ntagihari neza neza.
4. Yirinda ko mwavugana, mukavugana no ku by’ahazaza hanyu mwembi. Kuko abona ntaho muzagera aragukandamiza.
Kuvugisha uwo mukundana ni wo muti, kumenya ko umwanya wawe wose ari uwe na byo ni ingenzi cyane.
Isoko: The Sun