Vinicius yananiwe kwihangana nyuma yo gukorerwa irondaruhu

Vinicius yananiwe kwihangana nyuma yo gukorerwa irondaruhu

May 22,2023

Umukinnyi wa Real Madrid, Vinicius Junior yazize uko yavutse ahohoterwa akorerwa irondaruhu mu mukino batsinzwemo na Valencia igitego 1-0 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espagne (La Liga).

Ku munsi w'ejo, kuri sitade ya Valencia ariyo Estadio Mestalla, iyi kipe yari yakiriye Real Madrid birangira inayitsinze igitego 1-0, cyabonetse ku munota 33 gitsinzwe na Lopez Noguerol.

Mu gice cya kabiri cy'uyu mukino, abafana ba Valencia bari bari mu rugo bakoreye irondaruhu umukinnyi ukomoka muri Brazil ari we Vinicius Junior, baririmbaga indirimbo zumvikanamo inkende n'ibindi kandi bakavuga ko ari we bari kubwira. 

Umukino wahagaze hafi iminota 10 Vinicius ari kujya gushaka gutukana n'abafana ari nako aregera umusifuzi ibiri kumukorerwa.

Umusifuzi yaje gusifura umukino urakomeza ariko Vinicius ubona yarakaye cyane ndetse afite n'umujinya mwinshi ari nabyo byaje gutuma ahabwa ikarita y'umutuku ku munota wa 90+5 nyuma yo kugaragara asa nk'uniga umukinnyi wa Valencia ariwe Hugo Duro.

Vinicius ashaka kujya gutukana n'abafana ubundi Rudiger akamufata

Nyuma y'umukino, Vinicius Junior abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yerekanye amarangamutima ku byo akorerwa dore ko atari ubwa mbere bimubayeho kuva yagera muri shampiyona ya Espagne.

Yanditse ati "Ntabwo bwari ubwa mbere, cyangwa ubwa kabiri, cyangwa ubwa gatatu.  Ivanguraruhu ni ibisanzwe muri LaLiga".  

"Mu mupira w'amaguru batekereza ko ari ibisanzwe, Federasiyo nayo irabikora n'ikipe turi gukina nayo ikabishyigikira. Ndababaye cyane. Shampiyona yahoze ari iya Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi none uyu munsi ni iy'ivanguramoko".

"Igihugu cyiza, cyanyakiriye kandi nkunda, ariko kikemera kugaragaza ishusho y’igihugu cy’ivanguramoko mu Isi. Abesipanyoli batabikora bambabarire ariko uyu munsi, muri Brazil, Espanye izwi nk'igihugu cy'ivanguramoko". 

"Kandi ikibabaje ni uko iki kintu kibaho buri cyumweru, nta kwirwanaho mfite ndabireka bikaba. Ndakomeye kandi nzagera ku ndunduro ndwanya ivanguramoko. Nubwo byaba ari kure aha".

Vinicius yari yarakaye cyane nyuma yo gukorerwa ivanguraruhu

Vinicius arega umufana

Mu mukino Vinicius yabaga yarakaye cyane ashaka no kurwana n'abakinnyi ba Valencia abaziza ibyo abafana babo bamukoreye

Ikosa Vinicius yakoze bigatuma bamuha ikarita itukura