Kajala yahishuye uko we n'umukobwa we baryamanye n'umugabo umwe agaragaza kwicuza gukomeye
Umwe mu bagore batigisa imyidagaduro, Frida Kajala yemeye ko yagiye afata imyanzuro imwe n'imwe ahubutse mu buzima bwe.
Frida Kajala wamamaye mu gukina filime yemeye ko yicuza gukundana n’umugabo umwe n’umukobwa we Paula Kajala. Ibi yabivugiye mu gice cya mbere cya filime y’uruhererekane ‘Behind the Gram’.
Iyo filime izajya inyuramo ubuzima bwe bwa buri munsi n’umukobwa we. Biteganyijwe ko bazagenda bahishuriramo amwe mu mabanga y’ubuzima bwabo busanzwe atazwi n'abafana babo.
Frida Kajala wasoje umwaka wa 2022 atandukanye na Harmonize, yabwiye umukobwa we ko atekereza ko yagiye amutenguha nk’umubyeyi, kandi yagakwiye kuba ari we umubera urugero.
Avuga ko kandi yumva ibyo yagiye akorera umukobwa we byazanye agatotsi mu mubano wabo bikanatuma Paula atangira kumushidikanyaho n’imyanzuro afata.
Mu kiganiro Frida Kajala yagaragaye agirana n'umwe mu bajyanama mu byo mu bibazo byo mu mutwe, yatangaje ko ibikorwa bye byangije bikomeye ubuzima bw’umukobwa we Paula yibaza ari mubyeyi ki wakemera gukundana n’umugabo umwe n’umukobwa we.
Ibi Frida Kajala abitangaje nyuma y'uko ubwo yakoreraga urugendo muri Kenya muri Mata 2023, yatangaje ko arimo gukundana n'umwe mu bagabo bafite ijambo muri politike ya Kenya.
Mu byo yatangaje ntabwo yasobanuye umugabo waba warakundanaga cyangwa waryamanaga na we n’umukobwa we.
Ubabonye wagira ngo baravukana ariko Frida ni nyina wa Paula Frida yatangaje ko imyitwarire ye yagiye yangiza ubuzima bw'umukobwa we Paula yasoje 2022 atandukanye na Rayvanny kuri ubu ari gukundana na Marioo. Nyina Frida yatandukanye na Harmonize kuri ubu arakundana n'umunyapolitike wo muri Kenya.