Abana 20 bahitanwe n'inkongi y'umuriro

Abana 20 bahitanwe n'inkongi y'umuriro

May 23,2023

Abanyeshuri biganjemo ab’abakobwa bahiriye muri mu icumbi bashiramo umwuka. Byabereye mu gihugu cya Guyana muri Amerika y’Epfo mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2023.

Iyi nkongi y’umuriro yabereye mu macumbi y’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Mahdia, abantu benshi biganjemo abana bato b’abakobwa barakomereka, 20 muri bo bahasiga ubuzima.

Guverinoma ya Guyana yatangaje ko urwego rw’ubutabazi rwagowe no kuzimya uyu muriro kubera imiterere mibi y’ikirere cyo mu mujyi wa Mahdia.

Perezida wa Guyana yatangaje ko cyari ikiza gikomeye cyane, giteye ubwoba kandi cyateye uburibwe. Nk’uko The Telegraph yabitangaje, yagize ati: "Iki ni ikiza cya mbere kibi, cyateye ubwoba ndetse cyateye uburibwe bukomeye.”

Abaturage bagerageje kwinjira muri aya macumbi y’abanyeshuri mu rwego rwo gutabara ntibyabakundiye kubera umuriro mwinshi wari uhari.