Menya ibintu 11 bitangaje n'akamaro k'inyanya ku ruhu, ku ntanga ngabo, ku musatsi no ku buzima bwawe

Menya ibintu 11 bitangaje n'akamaro k'inyanya ku ruhu, ku ntanga ngabo, ku musatsi no ku buzima bwawe

  • Akamaro gatangaje k'inyanya

May 23,2023

Abanatu bakunda gukoresha inyanya cyane ko zibahereza ubushobozi bwo kuba bakwirinda indwara zitandukanye zirimo indwara ya Kanseri, Diyabate ndetse n’indwara y’umutima.

Ubushakashatsi bwiswe 'Solanom lycopersicum' bwasanze inyanya iyo zihinzwe ahantu runaka zizana ikirere cyiza, ndetse zigafasha n’abahaturiye kutagira ibiro byinshi cyangwa ngo barware indwara y‘umuvuduko w’amaraso. Inyanya burya zifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’intumbero wifitemo. Zifasha abagore batwite kugira ubuzima bwiza ndetse no kubyara neza.

TUREBERE HAMWE AKANDI KAMARO K'INYANYA

1. ZIFASHA MU KWIRINDA INDWARA YA KANSERI

Binyuze mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo ‘American Institute For Cancer Research’ ngo mu nyanya habamo ‘lycopene’ isanzwe iba no mu mbuto zitandukanye ikifashishwa mu kurwanya Kanseri iyo ariyo yose mu mubiri w’umuntu. Ubushakashatsi bwinshi bwakoze bugaragaza ko umuntu ukoresha inyanya ubusanzwe aca ukubiri n’indwara zinyuranye kimwe na Prostate ikunda kwibasira abagabo.

2. ZIFASHA MU KUGABANYA UMUVUDUKO W’AMARASO

Iyi lycopene igaragara mu nyanya ifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso. Inyanya zikungahaye kuri Potassium nayo izwiho kugabanya umuvuduko w’amaraso. Potassium igabanya Sodium ziba mu mubiri bivuze ko ingano ya Potasium wakoresheje ari nayo ngano ya Sodium watakaje uri kwihagarika. American Heart Association igaragaza ko ku bantu bakuru byibura ku munsi bagafashe Potassium ingana na mg 4,700 itagomba kurenga kuko iyo ibaye nyinshi yangiza impyiko.

Mu gihugu cya Isiraheli ho inyanya zikoreshwa kwa muganga mu kuvura abarwayi bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso. Zikungahaye kuri Vitamini C nayo yifashishwa n’abafite umuvuko w’amaraso.

3. ZIFASHISHWA N’UMUNTU USHAKA GUTAKAZA IBIRO

Ubushakashatsi bwakozwe n’abashinwa bwagaragaje ko inyanya zifashishwa n’abantu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, ibiro byinshi,…

4. ZIFASHA URUHU KUMERA NEZA NO KUGIRA UMUSATSI MWIZA

Inyanya ni ikiribwa cyiza cyane kuko cyifitemo umuti ukomeye. Zifasha mu kwirinda ubusembwa bw’uruhu burimo: Ibiheri , gukanyarara k'uruhu,…..ndetse burya zifasha uwaziriye kuba yakwishimirwa n’uwo bari kuganira kuko zigabanya ingano y’amavuta agaragara mu maso. Icyo usabwa gukora ni ukuvanga umutobe w’inyanya ubwazo na cocombre, hanyuma ukajya usiga mu maso hawe uko umaze gukaraba. Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya inyanya birinda uruhu guhungabanywa n’izuba.

5. INYANYA NI NZIZA MU GIHE CYO GUTWITA KU BAGORE

Ubundi Vitamin C ni yo abagore bakenera cyane iyo bageze mu gihe  cyo gutwita kugira ngo bagire ubuzima bwiza kimwe n'ubw’abana baba batwite. Inyanya burya zifasha mu kuremwa kw’amagufa, amenyo n’ibijigo. Iyi vitamin C igaragara mu itomati ifasha kwinjiza Iron nayo ikenerwa cyane n’abagore batwite.

6. ZIGABANYA INGARUKA ZO KUNYWA ITABI

Kunywa itabi bigabanya ingano ya Vitamin C mu mubiri w’urinywa. Iyo rero ukoresha inyanya birafasha cyane  ubutandukanye n'utazirya nubwo uba umeze nk’umuntu uvomera mu gitete. Ni nziza ku banywi b’itabi. Tugendeye ku bushakashatsi bwakozwe n'ikigo cyitwa “National Instutes Of Health” cyemeje ko niba abantu batanywa itabi bagomba byibura gufata mg  75 kuri 90 za Vitamin C ni ukuvuga ko abanywa itabi bo bagomba kurenzaho mg 35.G100 z’inyanya ziba zifitemo byibura 13.7mg bya Vitamin C.

7. ZIFASHA MU ISHYIRWA MU BIKORWA BY’INTEGO ZAWE (VISION)

Zikungahaye kuri Vitamin A nk’uko twabibonye hejuru. Iyi Vitamin  A ifasha mu kongerera amaso ubushobozi. Ikora neza ry’amaso yawe burya biva kuri Vitamin A wifitemo kuko uramutse utayifite wahuma burundu ibyo rero bigatuma dufata itomate nk’imwe mu ntwaro ikomeye mu kugera ku ntego zacu. Nk’uko twabibonye lycopene nayo igira ingaruka nziza ku maso. Coper dusanga mu nyanya nayo ifatanya na Vitamin C bigatanga ubudahangarwa bw’amaso yacu. 

8. ZIFASHA MU KURWANYA INDWARA YA DIABETE

American Diabetes Association yemeje ko inyanya zifasha cyane abarwayi ba Diabetes binyuze muri Vitamin C na E zibamo.

9. KUNYWA UMUTOBE W’INYANYA BITUMA WIHAGARIKA NEZA NTABURIBWE KU BO BIBAHO

10. ZIKOMEZA AMAGUFA

Nk’uko bigaragazwa na Daily Telegraph, ngo gufata ikirahuri cy’umutobe w’inyanya ku munsi bishobora gutuma amagufa yawe akomera cyane binyuze muri Vitamin K na Vitamin D dusanga mu nyanya.

11. ZONGERERA UBUSHOBOZI INTANGA NGABO.

NI GUTE WASHYIRA INYANYA MU BYO KURYA BYAWE?

· Ese ukunda umureti? Niba igisubizo cyawe ari yego, uyu munsi ntuwuteke udashyizemo n’inyanya.

· Isosi ni nziza ku meza. Ushobora kwitegurira isosi y’inyanya gusa nta kindi uvanzemo.

· Ushobora kwitegurira Salsa yawe ukoresheje inyanya.

· Ushobora kuzongera no muri salad yawe nabyo bijya biba byiza.

SRC: www.stylecraze.com