Ubu wahindura cyangwa ugakosora ubutumwa wohereje kuri WhatsApp
Kompanyi ya Meta ifite uru rubuga – ari nayo nyiri Facebook na Instagram –yatangaje ko ubutumwa buzajya bushobora gukosorwa mu minota 15 nyuma y’uko bwoherejwe.
Mu byumweru biri imbere nibwo ubu buryo buzatangira gukora ku bakoresha WhatsApp ku isi bagera kuri miliyari ebyiri.
Mu Buhinde niho WhatsApp ifite isoko rinini ku isi kuko abayikoresha muri icyo gihugu bagera kuri miliyoni 487.
Itangazo ry’uru rubuga ryo kuwa mbere rigira riti: “Kuva ku gukosora ikosa rito ry’imyandikire kugera ku kongera cyangwa kuvana bimwe mu butumwa bwawe, dutewe amashyushyu no kubazanira kugenzura kurushaho ’chats’ zanyu.
“Icyo ukeneye gusa ni ugukanda ukagumishaho gato ku butumwa wohereje maze ugahitamo ’Edit’, kugeza mu minota 15 wohereje ubutumwa”.
Ubutumwa bwavuguruwe buzajya bugaragaraho inyandiko ya “edited”, kugira ngo uwabwakiriye amenye ko bwahinduwe.
Gusa ntabwo buzajya bwerekana ibyahinduwe cyangwa uko bwari bumeze mbere yo guhindurwa.
Iyi serivisi nshya ya WhatsApp ije nyuma y’uko izindi mbuga nkarwo za Telegram na Signal ziyitangije mu myaka hafi 10 ishize.
Umwaka ushize, Elon Musk, nyir’urubuga rwa Twitter, yavuze ko rugiye guha abarukoresha ubushobozi bwo guhindura no gukosora ubutumwa batangaje.
Ubu ‘Tweets’ zishobora guhindurwa inshuro runaka mu gihe cy’iminota 30 zimaze gutangazwa.