Abasore: Dore ibintu 12 ukorera umukobwa ukunda agahita akwimariramo wese

Abasore: Dore ibintu 12 ukorera umukobwa ukunda agahita akwimariramo wese

  • Ibintu abakobwa bakunda gukorerwa n'abasore

  • Ibyo wakorera umukobwa agahita agukunda birenze

May 24,2023

Ku isi nta muntu n’umwe utagira urukundo kandi burya umuntu wese aba yifuza ko umukunzi we hari ibyo yamukorera kugira ngo yumve aryohewe n’urukundo.

Burya abakobwa bose aho bava bakagera bakunda umuhungu ubitaho ndetse ibi akenshi usanga bikunda gutsinda abahungu bamwe na bamwe bikabaviramo kubengwa bagatekereza ko nta gikundiro bagira ahubwo ari ukutamenya uburyo bwiza bwo gufata abakunzi babo neza.

Ibi ni ibintu ushobora gukorera umukobwa mukundana agahora agukunze ukagira ngo wamwiraburiyeho.

1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari sexy.

2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo menshi adasobanutse, byongeye ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.

3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk’abadasanzwe (special) imbere y’abasore bakunda, n’ubwo ngo akenshi batabyerekana. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda, mbese batiyitaho.

4. Burya ngo abakobwa benshi bakunda gusomwa ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo n’ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye cyangwa se ko babikunda.

5. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ngo ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro, kabone n’ubwo mwatandukana.

6. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo bwite, rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi amureba mu maso.

7. Muri kamere y’abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro.

8. Burya ngo iyo umukobwa avuze “oya” iba ari “oya”, ntibakunda umuntu uhatiriza cyane.

9. Bashimishwa n’uko incuti zabo zibasoma abandi bagenzi babo babibona kuko ngo bigaragaza ko bitaweho cyane kandi ko barutishwa abandi.

10. Bakunda abantu bababwira babahanze amaso.

11. Abakobwa bashimishwa n’uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.

12. Abasore batekereza ko iyo baterese bigacamo nta yindi mvune iba isigaye ariko burya ngo abakobwa bashimishwa no kubabona bakora cyane kuruta mbere kuko ngo byerekana ko bagikunzwe kandi urukundo bakarwiyumvamo kurushaho.

Musore nuramuka ukoze ibi bintu umukobwa akakwanga uzamenye ko atanyurwa ntawamushobora bizagutere gufata icyemezo cya kigabo umureke rwose.