Uretse kuvura inkorora, dore izindi ndwara zivurwa n'umuravumba

Uretse kuvura inkorora, dore izindi ndwara zivurwa n'umuravumba

May 24,2023

Umuravumba benshi bawukoresha batawuzi neza ariko nyamara iyo ugiye mu bushakashatsi ku ndwara uvura usanga zirenga 10 nyamara abenshi bakunze kuwukoresha bivura ibicurane n’inkorora gusa.

Iki kimera gikunze kuboneka ku mugabane w’afurika, usanga bawukoresha cyane mu buvuzi gakondo ariko kandi ibinyabutabire biwuvamo bishobora no gukoreshwa mu buvuzi bwa kizungu.

Abavuzi gakondo batandukanye bemeza ko mu miti bakoreshya bavura, inzoka n’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, umuravumba ufata umwanya utari munsi ya 60%.

Zimwe mu zindi ndwara umuravumba uvura uretse izo twari dukomojeho haruguru, harimo:

1. Gapfura

Gapfura ni indwara ikunze gufata mu mwanya y’ubuhumekero cyane cyane mu muhogo ibi bituma iyo umuntu agize icyo amize cyangwa anyoye ababara mu muhogo.

Gapfura cyangwa Pharyngitis mu ndimi z’amahanga ifata akanyama kari mu muhogo kitwa Pharynx kakabyimba bigatuma umurwayi ababara mu gihe amize cyangwa anyoye ikintu.

Iyi ndwara iterwa n’agakoko ka Virus gaturuka mu byuka bihumanya ikirere cyangwa mu biribwa umuntu abayafunguye bidafite isuku. Umuravumba rero ushobora kwifashishwa n’uwayirwaye anywa amazi yawo, n’ubwo abahanga bavuga ko ibyiza ari uko uyirwaye yakwihutira kwa muganga.

2. Indwara zo mu buhumekero

Ikindi kandi ni uko wifashishwa mu kuvura indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, Inkorora, Angine, Kubabara umutwe, Guhitwa, ibicurane, Kuribwa mu gifu, n’izindi.

Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’umuravumba, abahanga bavuga ko bawukamura bakanywa amazi yawo, cyangwa se bakahekenya ibibabi banyunyuza amazi yawo.

Umuravumba kandi unakoreshwa mu guteka cyane Inyama (kubakunda gufurutwa bariye inyama) n’ibinyabijumba nk’amateke (kubakunda kugugara iyo babiriye) n’ibindi.