Dore umwitozo woroshye cyane wagufasha kutarangiza vuba igihe utera akabariro

Dore umwitozo woroshye cyane wagufasha kutarangiza vuba igihe utera akabariro

May 26,2023

Kimwe mu bintu bitandukanye abahanga bagaragaza gifasha abashakanye, kuryoherwa no kugeza ibyishimo ku ndunduro, harimo kuba umugabo akura igitsi1na cye mu cy’umugore mu gihe umwe agiye kurangiza.

N’ubwo hari ibindi byinshi abatera akabariro bashobora gukora ngo ntibarangize vuba, iki cyo cyo gukura igitsi1na mu cy’umugore mu gihe igikorwa kigezemo hagati, ni ngenzi cyane.

Iyo umugabo cyangwa umugore agiye kurangiza aba abyumva. Kubera ko umugabo akenshi ari we uba arimo kuyobora icyo gikorwa, akaba ari nawe ufite ubushobozi bwo kugihagarika kuruta umugore, ni byiza ko mu gihe yumva agiye gusohora akaba ahagaritse igikorwa by’akanya gato bityo yakumva bwa buryohe n’amarangamutima bigabanyutse akongera.

Nkuko bizwi ko imibona1no yagenze neza , ibaho mu gihe impande zose zagejeje ibyishimo byazo ku ndunduro, ni byiza ko no ku mugore igihe yumva agiye kurangiza ari byiza ko aganira n’umugabo(Communication) kugirango umwe adasiga undi. Cyo kimwe n’umugabo bikaba uko.

Iyo umugore nawe yumvise ari mu byishimo hafi yo kugera ku ndunduro, ni byiza ko abwira umugabo agakura igitsina mu cye bityo bagategereza ka kanya gato hanyuma bakumva y’amarangamutima asa n’agabanutse bakongera. Gusa hagati aho mu gihe bagitegereje ka kanya ko kongera bashobora kuba bakorakoranaho cyangwa se banabwirana utugambo twiza turyoheye amatwi.

Ikindi mu bishobora gutuma hatabaho kurangiaza vuba harimo kuganira mu gihe mutera akabariro, gutegura bihagije mbere yo kwinjira mu gikorwa nyirizina, guhumeka winjiza umwuka cyane (deep breath ) bituma utinda kurangiza.