Abagabo: Uburyo wakoresha ureshya umugore kugirango umwerekeze mu buriri

Abagabo: Uburyo wakoresha ureshya umugore kugirango umwerekeze mu buriri

May 27,2023

Wasanga utazi uburyo wakoresha ukigarurira umutima w’uwo mwashakanye, ukaba wamugeza ku gitanda byoroshye. Bamwe bakoresha imbaraga zikanga gukora. Ni uwawe nta mpamvu yo gukoresha imbaraga, ahubwo iga kumureshya.

Uburyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru bufasha abagabo benshi kurema igikundiro gikurura uwo bashakanye cyangwa uwo ashaka, aho gukoresha imbaraga akamukururira ku buriri cyangwa mu mutima ku mbaraga. Iyi nkuru irashingira ku bumenyi n’ubushakashatsi by’umunyamakuru wayanditse.

Uko umugabo agenda akura ni nako icyizere cye kigenda kizamuka, akaba mukuru mu myaka ndetse no mu buryo yegera uwo bashakanye nabyo bikihuta cyane. Iyo atarashaka, uwo mugabo atereta mu buryo budasanzwe kuko adatinzamo agihura n’umukobwa.

Bahuye barakundana none bageze aho kuba yamusaba ko baryamana, cyangwa barashakanye bamaranye igihe, bageze aho kuba yamusaba ko baryamana nk’umugore n’umugabo ariko biramugora cyane, kuko atamenya aho arahera.

UBURYO BWO KURESHYA UWO MUGORE AKABASHA KUKWEMERERA KUJYA MU CYUMBA BITAKUGOYE

1. Mwitazeho gato: Uyu mugore uzamubaza utubazo tworoshye duto, hanyuma umwitaze agahe gato bizatuma nawe aza agusanga. Umugore akenshi aba akeneye umwanya uhagije kugira ngo abanze yitekerezeho, niba ataguha umwanya wowe menya uwo ariwe.

 

Niba ari uwo mwahuye bwa mbere ukamukunda ariko ukaba utazi uko wabigenza, banza umubaze twa tubazo. Urugero, ushobora kumubaza ngo ‘Witwa nde?’ nawe azagusubiza yihuse maze ukomereze aho. Nimumara kumenyerana uzabona umuhe umwanya, we azaze kukwishakira.

 

Mujye muvugana gake cyane, umenye neza ko nta mwanya uhagije umuha kugira ngo akomeze agire amatsiko yo kuba ari kumwe nawe, no kukumenya byisumbuyeho. Niba ubona akwitayeho, kuraho telefone yawe ngendanwa, ahubwo nimwongera guhura umusabe kugusura, ibindi nawe urabyumva,..

 

2. Ujye umureka abe ariwe ukwegera mbere: Murabana, mureke abe ariwe ugusanga mbere, akuganirize cyangwa yijijishe ariko ariwe wahageze mbere. Ibi bizagufasha kuba wamubwira ibyo wifuza abyumve vuba, kuko utamuhatirije kugusanga. Nakwegera mbere, uzahita umenya ko agukunda cyane kandi ko agukeneye ubundi ufatireho.

 

3. Fata iya mbere uhite umugeraho: Ubundi buryo buzagufasha kwigarurira umugore ndetse ukabasha kumugeza aho wifuza, ni ukumwegera vuba na bwangu ndetse no guhita umubwira ibyo wifuza udashyizemo umwanya. Umuhanga akaba n’umwanditsi w’ibitabo Jay Shetty yaragize ati: “Ihutire kubwira uwo mubana icyo ukeneye ku nshuro ya mbere ugikeneyeho”.

 

Mubwire uti: “Uyu niwo mwanya nari ntegereje, urabizi ko nkukunda kandi ndifuza ko njye nawe ,…..”. Ukomeze n’ibindi ushaka ugeze ku ngingo.