Kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona amakipe APR FC, Rayon Sports na Kiyovu aracyafite amahirwe yo gutwara igikombe

Kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona amakipe APR FC, Rayon Sports na Kiyovu aracyafite amahirwe yo gutwara igikombe

May 27,2023

Abakunzi baruhago mu Rwanda bose bahanze amaso ku ikipe izegukana igikombe cya Shampiyona hagati ya Rayon Sports , APR Fc na Kiyovu Sports .

Ni ibintu byasubiye i rudubi ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yarataga umukino iheruka gukina na Sunrise, kuko abantu bose bari baramaze kwakira ko Kiyovu ariyo izatwara igikombe ,ariko byose byapfuye ubwo yatsindwaga umukino ubanziriza uwanyuma.

Ubu APR FC ni yo kipe iri ku isonga muzihabwa amahirwe ku gikombe cya shampiyona ku kigero 45% ,ariko isabwa gutsinda umukino wanyuma isigaje , aho izahura Gorila Fc , niramuka iwutsinze irahita ihabwa igikombe kabone naho Kiyovu yatsinda kuko irushwa ibitego.

Ni mugihe Kiyovu Sports yo ifite amahirwe 30% yo gutwara igikombe ,iyi kipe yatwara igikombe APR FC iramutse itsinzwe yo igatsinda cyangwa ikanganya, ariko iramutse inganyije, Rayon Sport igatsinda yahita itwara igikombe.

Rayon Sports amahirwe ya 25% yo gutwara igikombe, iyi yo yagitwara APR FC iramutse itsinzwe ikagumana 60, Kiyovu igatsindwa ikagumana 60 cyangwa ikanganya ikagira 61,ubu Rayon igatsinda nayo ikagira 61,yahita itwara igikombe kuko yaba irusha Kiyovu ibitego.

Gusa aya makipe yose aramutse anganyije amanota 61 kuri 61 ,ikipe ya APR FC niyo yatwara igikombe kuko yaba izirusha ibitego.